LATEST NEWS
MU RWANDA
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo
Publish Date: mercredi 17 août 2016
VISITS :312
By Admin

Abapolisi b’u Rwanda 240 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNIMISS) , ku italiki ya 15 Kanama bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

By’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu majyaruguru y’iki gihugu.

Komiseri wa Polisi muri UNMISS , CP Bruce Munyambo niwe wahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari.

Mu ijambo rye, CP Munyambo yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga na disiplini bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati : “Nabasuye aho muba n’aho mukorera , mwagaragaje umurava udasanzwe , mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni.”

Mu bapolisi bambitswe imidari, harimo abagore 47. Bose bakoze umwaka umwe muri iki gihugu.

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati :”Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo ,abandi bava mu byabo . Tubashimiye byimazeyo umusanzu mwatanze.”

Yakomeje abagira inama yo gukorera hamwe kugirango Sudani y’Epfo ibe igihugu cy’amahoro n’amajyambare arambye.

Uhagarariye umuyobozi w’ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda , aho bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.

Amurani yagize ati :” Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni,..disiplini yabo ku baturage yagaragaye bakigera hano.Umurava no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ; turabashima ko batigeze biganda.”

Yongeyeho ko ku buryo bugaragara, Rwanda –FPU yagaragaje ubushobozi bwo guhora ifatanya n’abaturage yari ishinzwe gukorera.

Aha yagize ati :” Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga.”

Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari kuri discipline ,ubufatanye no gukorera hamwe bagaragaje.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...