LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Publish Date: mercredi 27 avril 2016
VISITS :1230
By Admin

​Polisi y’ u Rwanda yafashe abapolisi babiri bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.

Abafashwe ni PC Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco bakaba barafashwe mu ma saa munani y’igitondo cyo ku italiki ya 26 Mata 2016, mu gikorwa cy’ubugenzuzi bwa buri munsi bw’akazi ka Polisi.

Mu gikorwa cyo kubafata, habayeho kubasaka maze buri wese bamusangana amafaranga angana n’ibihumbi 20,000 bombi batabashije kubonera ibisobanuro .

Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda, bakora akazi kabo mu mihanda y’igihugu cyose kandi mu masaha yose, ibi bikaba bisaba imyitwarire myiza, gukunda akazi no gutanga serivisi inoze , akaba ari nayo mpamvu ubugenzuzi nabwo bubaho ku manywa na nijoro.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa, agira ati :” Muri Polisi y’u Rwanda, umuco ni ukutihanganira ruswa, ni nayo mpamvu aba bombi bagomba gukurikiranwa n’amategeko kandi bakirukanwa ku kazi ka gipolisi.Mu bihe bishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye abapolisi benshi muri ruswa kandi ibibazo byabo byarakurikiranwe.”

Imibare iva muri Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri 2013, abapolisi barenga 100 bafatiwe mu byaha bias nk’ibi, abenshi muri bo bakaba barirukanywe.
Abasivili barenga 400 kandi nabo bafatiwe muri ruswa n’ibijyanye nayo, nabo bakaba barakurikiranwe n’amategeko.

ACP Twahirwa arangiza agira ati :”Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kurandura ruswa , kugira ngo bigerweho yashyizeho umutwe ushinzwe kurwanya ruswa(Anti-Corruption unit) , umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi.(Police Displinary Unit) ndetse n’umutwe ukurikirana ibyaha bimunga umutungo wa Leta(Public Fund Embezzlement unit).”

Yarangije agira ati :”Turasaba abaturage bose kujya batanga amakuru ku kintu cyose babona kiganisha kuri ruswa bahura nacyo bahamagara ku mirongo yacu itishyurwa ariyo 977 ku bijyanye na ruswa cyangwa 3511 babonye umupolisi ukora amakosa abyitwaje.”

RNP

IBITEKEREZO
Desire gasana

Buriya se gusaka umuntu ukamusangana amafaranga birahagije ngo umufunge ? none se ntibahembwa ? njye ndumva ibyo ataribimenyetso byakabaye bibafunga kereka niba barabafashe bakira Ruswa muntoke.

HITIMANA

ARIKO TUZABIGENZADUTE INZEGOZAPORISE ZOSE ZISHAKIRA AMAFARANGAGUSA NTIBAKORA AKAZIBASHINZWE NTANGE NAHUYENABANTU BANTEMAGURIRA (MUMIYOVE GICUMBI) KUGEZANANUBU IYONGIYE KURIPORISE NTIBANYAKIRA BAMBWIRAKO NTAMWINYA BAFITE NGONZAGARUKE GUCYO NANUBUNTACYO BAMAZE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...