LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya
Publish Date: lundi 13 juin 2016
VISITS :283
By Admin

Icyiciro cya kane cy’abapolisi bakuru mirongo itatu n’umwe baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), riherereye mu karere ka Musanze, ku itariki 12 Kamena batangiye urugendoshuri rw’icyumweru mu gihugu cya Etiyopiya.

Abo bapolisi baturuka mu bihugu 10 ari byo Burundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye ubayoboye muri urwo rugendoshuri, yavuze ko rugamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi, aho bazacukumbura kandi bagahuza ibyo bize mu bitabo n’ukuri cyangwa ibikorwa.

Yagize ati : Abanyeshuri bazabona umwanya mwiza wo gusesengura imiterere ya Polisi y’iki gihugu ndetse n’inzego z’umutekano zacyo muri rusange, amateka yabyo, n’ingamba zo kubumbatira umutekano no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.

Muri urwo rugendoshuri, abo banyeshuri bazaganirizwa ku bintu binyuranye birimo umutekano, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ubutabera, ibiganiro bazahabwa bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti,"Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu gusigasira amahoro no kubungabunga umutekano."

CP Namuhoranye yavuze ko guhitamo Etiyopiya hashingiwe ku iterambere ry’iki gihugu mu bijyanye n’ibyo aba banyeshuri bize harimo iterambere mu bukungu, inganda, kubungabunga no gusigasira ituze n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Biteganyijwe ko abo banyeshuri bazasura bimwe mu bigo n’inzego z’ubuyobozi harimo Ibiro bikuru bya Polisi y’iki gihugu, Ibiro bikuru by’Umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda rwa Bishoftu ruteranyirizwamo imodoka..

CP Namuhoranye yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kongerera aba banyeshuri ubumenyi, aho bazasesengura kandi bagereranye ibyo bize mu ishuri, ibyo bungukiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda, n’ubumenyi bazungukira muri uru rugendoshuri rwo muri Etiyopiya, hanyuma buri wese akazagira inama inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo."

Biteganyijwe ko mu byo abo banyeshuri bazungukira muri urwo rugendoshuri bazahitamo ibintu by’ingenzi byakwibandwaho mu kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...