LATEST NEWS
MU RWANDA
Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa
Publish Date: mardi 7 juin 2016
VISITS :295
By Admin

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuwa mbere tariki ya 6 Kamena hatangiye amahugurwa y’iminsi 10 y’ abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force) n’abo muri Denmark. Aya mahugurwa akaba abategurira kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Abapolisi bari muri aya mahugurwa bakaba bakomoka mu bihugu bya Comoros, Kenya, Denmark, Ethiopia, Uganda, Sudani n’u Rwanda rwayakiriye ; bakaba bazahugurwa ku mikorere y’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe n’iy’umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Standby Force-EASF) ; banaganire ku bibazo bashobora guhuria nabyo mu bihugu baba bagiye kubungabungamo amahoro.

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Deputy Inspector General of Police, DIGP Dan Munyuza yavuze ati :”Ni ngombwa ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe baba bahuguwe neza, kugirango bazabashe guhangana no kwikura mu ngorane zose bahura nazo aho bari kubungabunga amahoro.”

DIGP Munyuza yakomeje ababwira ko Polisi y’u Rwanda yashyize mu byihutirwa uitangwa ry’amahugurwa y’ingeri zose kuko byagaragaye ko amahugurwa ahoraho atanga umusaruro ufatika
.
Yagize ati :”Polisi y’u Rwanda ifata amahugurwa nk’imwe mu nkingi igenderaho kugirango ibashe kugera ku nshingano zayo. Tuzi neza ko abapolisi tudahawe amahugurwa ahagije tudashobora gukora akazi kacu neza kandi ubushobozi n’imbaraga nke ntibyatuma duhangana n’ibyaha birimo bivuka muri iyi minsi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu bigize umutwe wo gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ugomba guha amahugurwa abapolisi bawo kugirango babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane bigaragara muri Afurika.

Yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko batazahabwa ubumenyi bwo kubungabunga amahoro gusa, ahubwo bazanahugurwa ku kurwanya ibindi byaha birimo icuruzwa ry’abantu rikunda kugaragara mu bihugu birangwamo amakimbirane.

Yagize ati :”Ibyaha nk’ibi mushobora kuzabisanga mu bihugu muzajya gukoreramo, mukwiye kubimenya rero, kugirango muzamenye uko muzajya mubikemura kinyamwuga. Nkaba nizera ko nimurangiza aya mahugurwa muzaba mufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo nk’ibi no kugarura amahoro aho muzajya gukorera hose mu bihugu bya Afurika.”

Mu ijambo rye, uyoboye abapolisi bakorera mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ACP Kahsay Gebre Weldeslasie, yavuze ko uyu mutwe wigira ku byiza Polisi y’u Rwanda ikora, bityo Polisi yo muri aka karere ikaba yarigiye ku Rwanda gukora kinyamwuga, guhangana n’ibyaha birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba banashimirwa uko bakora akazi kabo neza aho boherejwe kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa yatewe inkunga na Germany International Cooperation (GIZ), ikaba yari ihagarariwe na Silke Hampson we akaba yavuze ko iterambere ritagaragazwa no kubaka imihanda, ahubwo ko rinagaragazwa n’umutekano n’amahoro byo bituma abaturage biteza imbere bakagira ubuzima bwiza.

Amahugurwa nk’aya, ni aya mbere abereye mu Rwanda yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ayari asanzwe ahabera akaba yabaga yateguwe n’umuryango w’Abibumbye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye...

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i...

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi...

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...