LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi bo mu bihugu 8 bitegura kujya mu butumwa bwa LONI batangiye amahugurwa i Gishali
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :164
By Admin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police, Emmanuel K. Gasana, tariki ya 23 Ugushyingo 2015, yatangije amahugurwa y’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (LONI), aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 60 baturutse mu bihugu umunani. Akaba azamara ibyumweru bibiri.

Aya mahugurwa agamije gutegura no guha ubumenyi abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, yateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere k’Iburasirazuba bw’ Afurika, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).

IGP Gasana yagize ati, “U Rwanda rumenyerewe nk’igihugu, aho abapolisi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba baza bagabwa amahugurwa ku bumenyi bujyanye n’ubutumwa bw’amahoro, n’ubwo dutegura amahugurwa kuri aba bapolisi ndetse n’abaturuka mu bindi bice bitandukanye by’isi, natwe ubwacu by’umwihariko nk’iri ishuri, rihakura ubumenyi n’ubunararibonye butuma bategura aya mahugurwa mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yunzemo kandi agira ati, “Kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo by’ umutekano bigenda bihindura isura, Polisi y’ u Rwanda yafashe ingamba yo kongerera ubumenyi abapolisi. Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bagomba gutegurwa neza bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo aho bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro.”

Abateraniye muri aya mahugurwa batoranijwe mu bihugu nka : Comoros, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, Uganda, Denmark n’u Rwanda rwayakiriye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’U Rwanda yakomeje avuga kandi ko, u Rwanda rumaze igihe kinini rutanga umusanzu warwo mu kohereza abapolisi n’ abasirikare mu butumwa bw’ amahoro, u Rwanda rukaba kandi ruzanakomeza gutanga uyu musanzu kugira ngo rukomeze gufasha mu kugarura umutekano hirya no hino ku isi.

Yanagaragarije abari muri aya mahugurwa ko, u Rwanda rufite abapolisi mu bihugu umunani hirya no hino ku isi ndetse ko ubu ruri ku mwanya wa gatanu ku isi mu bihugu byohereza abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umutwe wa Polisi wo karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF) ku bufatanye n’igihugu cy’u Bwongereza.

Amasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, William Gelling yagize ati, “Aya mahugurwa arerekana ko ubufatanye bwa za Polisi zo mu karere ari ingenzi ndetse ko nta cyananirana mu gihe izi polisi zihuje imbaraga, aya mahugurwa arerekana kandi uburyo u Rwanda rumaze kuba igihugu cy’icyitegererezo, rufite ahantu hujuje ibisabwa byose, aho abapolisi baturutse mu bindi bihugu biza kuvoma ubumenyi mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro.”

Ambasaderi Gelling yashimye kandi Polisi y’u Rwanda kuba yarakiriye aya mahugurwa ndetse anashima ibihugu byemeye kohereza abapolisi kugira ngo baze kuyitabira.

Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gutera inkunga ibikorwa byose bijyanye no kubungabunga amahoro.

Yagize ati, “Intego yacu ni uko dukomeza guharanira ko, abapolisi berekeza mu butumwa bw’amahoro bahabwa ubumenyi bubategurira gukora neza akazi kabo mu butumwa bw’amahoro, bityo kugira ngo igihe bari muri ubu butumwa bagire umusaruro ugaragara.”

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abateraniye muri aya mahugurwa, bazahabwa ubumenyi mu masomo akurikira : Imvo n’imvano y’Umuryango w”Abibumbye n’Umuryango w’ Afurika, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro na disipuline igomba kuranga abari mu butumwa bw’amahoro, imbogamizi zirebana n’ubutumwa bw’amahoro ndetse n’uburyo bwo kuzirinda, uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro n’andi.

Finn-Torre Peterson, uhagarariye Umuryango utabara aho rukomeye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (EASF) yavuze ko, aya mahugurwa ariyo ya nyuma muri uyu mwaka,akaba abaye ku nshuro ya kane.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Kapiteni Chaibou Mohamed wo mu birwa bya Comores, yavuze ko aya mahugurwa aje akenewe ndetse ari ingezi, dore ko yivugira ko kugira ngo abapolisi babashe kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda no kubungabunga umutekano, bisaba ko abapolisi baba bafite ubumenyi buhagije.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...