LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro
Publish Date: jeudi 21 janvier 2016
VISITS :176
By Admin

Ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’inini no gushyira ibimenyetso kuri izo ntwaro (RECSA) ku itariki ya 20 Mutarama cyasoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana gisaba za Leta gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Aya masezerano ya Nairobi asaba ibihugu bigize RECSA gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda no guca burundu ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, mu ihembe ry’Afurika ndetse no mu bihugu bihana imbibe nabyo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mutarama mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu ajyanye no gusana ndetse no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto ndetse no kubibungabunga ari ingirakamaro ku bazikoresha ku buryo bwemewe n’amategeko. Yagize ati :” iki gikorwa ni ingirakamaro ku mutekano w’ibihugu, kubera ko bibasha kugenzura imikoreshereze y’izo ntwaro mu gihe ziriho ibyo bimenyetso”.

Ku bijyanye n’ayo mahugurwa kandi, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yagize n’icyo avuga ku bumenyi abayitabiriye bahawe :” Ubumenyi mukuyemo buzabaha ubushobozi bwo kuzafasha ibihugu byanyu mu gikorwa cyo gushyira ibimenyetso kuri izi ntwaro nkaba nizera ko iki gikorwa cyatangiye mu bihugu byanyu”.

CP John Bosco Kabera yanavuze ko mu gihe cyose RECSA izifuza gukorera amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali izahabwa umwanya wo kuyahakorera.

Dusengiyumva Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yashimiye ibihugu bigize RECSA kuba byaratangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzasangiza ubumenyi bayavanyemo bagenzi babo bo mu bihugu byabo.
Umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru wa RECSA mu ijambo rye kandi, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga RECSA ndetse na Polisi z’ibihugu ziyigize.

Dusengiyumva Samuel yashimiye u Rwanda by’umwihariko kuba ari igihugu cy’intangarugero mu bihugu bigize RECSA, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasoje avuga ko RECSA ifite gahunda yo kuzashyira ikigo cy’icyitegererezo kizajya kiberamo amahugurwa mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Garang Martin, yashimye uburyo bakiriwe mu gihe bamaze muri ayo mahugurwa. Yavuze ko ubumenyi bungutse buzabagirira akamaro bo ubwabo, ndetse n’ibihugu bigize RECSA, kuko uku gushyira ibimenyetso ku ntwaro bizahagarika ubujura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi byaterwaga n’ikoreshwa ry’izo ntwaro zitazwi ndetse zitanariho n’ibimenyetso biziranga.

Amasezerano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi. RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...