LATEST NEWS
New section No17
Abarangije kaminuza barahamagarirwa kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :492
By Admin

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwatanze itangazo rihamagarira Abanyarwanda bose barangije kaminuza babyifuza kuza kwiyandikisha kugira ngo binjire mu gisirikare ku rwego rw’aba ofisiye.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Ukuboza 2015, rigaragaza ko abakenewe ari abafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0).

Uretse ibyerekeye amashuri, RDF igaragaza ko ibisabwa ngo umuntu yemerwe gusaba agomba kuba ari Umunyarwanda, ufite ubushake, kandi ari inyangamugayo.

Uwifuza kuba umusirikare wo ku rwego rwa ba Ofisiye mu Rwanda, asabwa kandi kuba afite ubuzima buzira umuze, atarigeze afungwa, kandi afite imyaka hagati ya 18 na 24 y’amavuko.

Si ibyo gusa, agomba kuba ari ingaragu, kandi akazanatsinda ibizamini bizatangwa n’igisirikare.

Abafite ubushake, ubuyobozi bw’ingabo burabasaba kujya kwiyandikishiriza ku biro by’uturere bakomokamo.

Kujya kwiyandikisha bisaba kugenda witwaje indangamuntu, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge, n’icyemezo cyerekana ko usaba yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Ao).

Ubuyobozi bw’ingabo bwatangaje ko igihe cyo kwiyandikisha ari ukuva ku itariki ya 24 Ukuboza 2015 kugeza kuwa 14 Mutarama 2016. Nyuma y’icyo gihe nibwo bazamenyeshwa igihe bazakorera ibizamini.

Igisirikare cy’u Rwanda cyizerwa n’abaturage kimaze no kumenyerwa ko kijya gutanga umusanzu hirya no hino ku isi mu kubungabunga amahoro.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
Mutuyimana Enock

None nka baragije S3 bo bakwinjira gute ? ko natwe dushaka kwifatanya hamwe nawe mu murimo wogukorera igihugu cyacu cyatubyaye mutubwire murakoze banyakubahwa nimero ni 0781270988.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...