LATEST NEWS
New section No17
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside
Publish Date: vendredi 25 mars 2016
VISITS :235
By Admin

​Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho gusura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, abashimira kuba barahisemo na Polisi y’u Rwanda mu bigo bagomba gusura.

Yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma ya Jenoside aho yagize ati ;”Mu 20002 Polisi y’u Rwanda itangira twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga ubu.”

Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.

Akaba yababwiye ati :”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ihaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...