LATEST NEWS
New section No17
Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Publish Date: samedi 23 janvier 2016
VISITS :597
By Admin

​Abasore batanu bakomoka mu murenge umwe wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bafungiwe kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gutekera umutwe abantu batandukanye bakabarya amafaranga yabo. Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Bikorimana Jeremie,Tumushime Emmanuel,Habineza Sosthene,Uzabakiriho Donat na Bamurebe Jerome.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa, yavuze ko aba bafashwe mu minsi ishize. Avuga kuri ubwo bwambuzi bushukana bafatiwemo yagize ati :” Bashakaga nimero z’indangamuntu z’abantu batandukanye, noneho bakazibaruzaho bakabona za “sim cards” nyinshi. Harimo mugenzi wabo wazicuruzaga noneho akabafasha kuzibaruza yifashishije nimero z’indangamuntu babaga bamuhaye”.

Yakomeje avuga ko iyo bamaraga kubona ziriya “sim cadrs” bakoreshaga uko bashoboye bagashaka nimero za terefoni z’abantu banyuranye noneho bakabahamagara bababwira ko batsindiye amafaranga runaka,ko batsinze ikizamini cy’akazi aka n’aka,ko umwana wabo yatsindiye kujya mu ishuri runaka n’ibindi bitangaza.

Ni muri ibi bitangaza rero batekeraga umutwe abo bahamagaye bababwira ko kugira ngo babashe kubona ibyavuzwe hejuru, baboherereza umubare w’amafaranga uyu n’uyu kugira ngo babafashe kubona izo serivisi.

Nanone kandi bakoreshaga andi mayeri barya abantu amafaranga bababaza amafaranga bafite muri terefoni zabo, bakababwira gukanda imibare runaka n’ibimenyetso muri izo terefoni,uko bagenda bava ku cyiciro iki n’iki bikarangira baboherereje amafaranga bafite kuri sim card zabo, hanyuma aba batekamutwe bakajya kuyabikuza kuri mobile money bakayatwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse aba bafashwe hari n’abandi barimo gushakishwa kuko amazina yabo Polisi iyafite.

Yasabye abaturage kwima amatwi ababahamagara babizeza ibitangaza bitandukanye birimo gutombora amafaranga,gutsindira ibihembo binyuranye ,kubona akazi keza n’ibindi.Bamwe muri aba bafashwe biyemerera iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakaba bahamagarira bagenzi babo kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza leta yabashyiriyeho zo kwiteza imbere.

Icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
JM

Uzi ko ntari nzi ko" UBWAMBUZI BUSHUKANA ARI ICYAHA" nanjye yarabinkoze uwitwa benjamin w'i Muhanga nisanga natanze 150000Fr kuri koni ngo ni aya dosiye y'akazi nasabaga muri USAID, maze kuyaversa atangira ku nshihagura mpaka na nubu yakuye ho na Telefone ye ifite No 0788863617. ikibabaje cyane ni ukuntu atari nanjye nakishakiraga ahubwo nasigaye nishyuza kuko nari intumwa !!!! YEWE YEWE UWO NAWE BAZAMUTE MURI YOMBI KUKO ASHOBORA NAWE KUBA YARABIKOZE BANSHI DORE KO NGO ANIGIRA UMUNYAMASENGESHO... TWARUMIWE TWIFATA KU MUNWA !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’