LATEST NEWS
MU RWANDA
Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano
Publish Date: samedi 24 septembre 2016
VISITS :444
By Admin

Imihanda yose yerekeza kuri sitade ya Kicukiro yari yuzuye ibihumbi by’abamotari , abanyonzi, abanyeshuri, abakozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake baje guhura n’inzego z’umutekano n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, mu bukangurambaga bugamije kurwanyiriza hamwe ibyaha.

Iyi nama yitabiriwe na Major Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana.

Inama yibanze ku byaha bitandukanye birimo icy’inzaduka cy’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubutagondwa.

ACP Rangira yashimangiye uruhare rw’ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano aho yagize ati :”Uburangare bwa buri wese ni ko guha intebe ibyaha.”

Yifashishije urugero rw’amakimbirane yo mu ngo, yavuze ko ari ikintu abantu badaha agaciro ariko gikurura ibyaha bitandukanye mu miryango birimo gukubita no gukomeretsa, gutandukana kw’abashakanye cyangwa ubwicanyi hagati yabo, guta amashuri kw’abana binabashora mu byaha nko kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ubujura,..

ACP Rangira yagize ati :” Amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ibyaha bifite ingaruka nyinshi ku muryango no ku bukungu. Kubirwanya ni inshingano zanyu ..mugaragaza imiryango itabanye neza kugirango yegerwe hatarakorwa bya bibazo twavuze haruguru.”

Abasaba kugira uruhare mu gukumira ibyaha, yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikiri ikibazo ku rubyiruko maze abahamagarira gufatanya na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya inkomoko yabyo batanga amakuru ku bacuruzi babyo.

Maj. Gen.Muganga yabahamagariye gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere, bima amatwi uwo ari we wese wabashora mu bikorwa bibi nk’iby’iterabwoba.

Dr Jeanne Nyirahabimana Mayor wa Kicukiro

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro we, yabasabye kuba ba ambasaderi b’impinduka nziza no kujyana na gahunda za Leta z’ibikorwa by’iterambere.

RNP

IBITEKEREZO
Ibrahim Nsenga

Abaturage bicungira umutekano gute, hari Police icunga umutekano imbere mu gihugu n'ingabo zirinda imbibi z'igihugu. Ko ibyo bisobanutse neza mw'itegeko nshinga twitoreye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...