LATEST NEWS
New section No17
Abaturage basabwe kwirinda kwihanira
Publish Date: lundi 21 décembre 2015
VISITS :65
By Admin

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakemurire ibibazo bafitanye.

Ubu butumwa bwhawe abo mu karere ka Kamonyi, ku itariki 20 Ukuboza 2015, mu kiganiro n’abaturage b’akagari ka Kigese, ko mu murenge wa Rugarika, muri aka karere .

Abaturage bakanguriwe kujya begera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira nk’uko bamwe bajya babigenza.

Ubu butumwa babuhawe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kamonyi.

Ibi yabikanguriye abo baturage nyuma y’aho mu minsi ishize hagaragariye ibikorwa bitandukanye byo kwiganira byagaragaye muri bimwe mu bice by’aka karere.

IP Niyonagira yabwiye abo baturage ati :"Hagati y’abantu hashobora kuvuka ibibazo, ariko uko byagenda kose, ntibikwiye ko umuntu yihanira kandi hari inzego zishinzwe kumukiranura n’uwo bafitanye ikibazo. Bene iyo myanzuro igomba kwirindwa kandi ikarwanywa kuko iteza umutekano muke."

Yababwiye kutanywa, kudacuruza, no kudakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izo bita : Ibikwangari, Muriture, Yewe muntu, n’izindi , kuko biri mu bitera ababinyoye kwihanira no gukora ibindi byaha nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, n’ihohorerwa rishingiye ku gitsina.

IP Niyonagira yabakanguriye kuba ijisho ry’umuturanyi kandi abagira inama yo kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi , aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye .

Yagize ati :"Umugoroba w’ababyeyi ntureba abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kubitekereza.Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’ibyiciro by’abantu bitandukanye ."

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugarika, Uwayisenga Yvone yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo baturage, maze na we abasaba kutihanira no kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bafitanye amakimbirane kugira ngo inzego zibishinzwe zibakiranure atarateza ingorane zikomeye.

Yabibukije gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa ndetse yanatuma hafatwa uwagikoze cyangwa uri gutegura kugikora.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

9-06-2017

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame