LATEST NEWS
New section No17
Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo
Publish Date: jeudi 21 janvier 2016
VISITS :109
By Admin

​Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko bahuriye mu kigo cy’Ishuri ryigisha ibijyanye n’uburezi mu murenge wa Kabarore, bakaba bari bahaje mu rwego rwo kugezwaho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe hangizwaga bimwe muri byo byagiye bifatwa.

Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 19 Mutarama, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Rukundo Innocent. Hari kandi n’urubyiruko rugera kuri 365 rurangije amashuri yisumbuye rwo mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo rwari mu itorero ry’igihugu, ndetse n’abatuye muri kariya gace cyabereyemo.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amakarito 175 ya Zebra Warage,litiro 102 za Kanyanga, n’ibiro 3 by’urumogi, ibi byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize.

Gasana yabwiye abacyitabiriye ati :" Ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ni nyinshi. Bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, kandi amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa."

Yababwiye ko bitesha ubwenge uwabinyoye ku buryo bishobora kumushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Yababwiye kandi ati :"Mukwiriye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Ibiyobyabwenge bigomba kuza ku isonga mu byo mugomba kwirinda no kurwanya."
SP Kabera yashimiye abaturage ku makuru batanze yatumye biriya biyobyabwenge byangijwe bifatwa.

Yasobanuriye abari aho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati :"Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

SP Kabera yagiriye abantu inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza amarondo kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare we yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ibihano bihabwa umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge, kandi na we abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-narcotics Unit).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...