LATEST NEWS
MU RWANDA
Abaturarwanda barasabwa kuzizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano usesuye
Publish Date: dimanche 25 décembre 2016
VISITS :187
By Admin

Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB)bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho basabye abanyarwanda ariko by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubucuruzi kugira uruhare mu migendekere myiza y’umutekano mu gihe bategura ndetse banizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage Busabizwa Parfait yavuze ko umutekano n’isuku ari ibintu by’ingenzi ku buzima bwacu no ku gihugu by’umwihariko ; asaba ko mu kwizihiza iminsi mikuru yo gusoza umwaka byakwitabwaho cyane buri wese akabigiramo uruhare..

Yagize ati :” Mu gihe twishima, buri wese akwiye guharanira umutekano we n’uwa mugenzi we, tuzishime uko bishobotse ariko kandi tunazirikana guha umutekano abandi kandi mu gihe hari aho umuntu aketse ko hari icyahungabanya umutekano azihutire kubimenyesha Polisi”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso mu kazi kayo ko gucunga umutekano ndetse ikaba inifuza ko ubufatanye isanzwe ifitanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bwakomeza kurushaho.

Yagize ati :” Ibirori kimwe n’ibindi bikorwa byose bisaba ko hafatwa ingamba zijyanye n’umutekano birimo kubungabunga umutekano w’abagenzi n’abandi bakoresha umuhanda n’ibindi”.

ACP Twahirwa yakomeje agira ati :” umutekano w’abaturarwanda ureba buri wese ; ibikorwa by’umuntu ku giti cye ntibigomba kubangamira iby’abandi”.

Yavuze kandi ati :”Kwizihiza iminsi mikuru bikorwa mu buryo butandukanye,bitewe n’imyemerere ya buri muntu, bamwe bajya gusenga, abandi bakajya kubyina mu bitaramo n’indi myidagaduro, abandi bakayizihiriza mu ngo zabo. Ibi byose bigomba gukorwa ku buryo buri muntu atabangamira umuturanyi.”

Yavuze ko ubusinzi bw’umuntu bubangamira umutekano wa mugenzi we butemewe, anongeraho ko uzafatwa atwaye ikinyabiziga yasinze, cyangwa aha inzoga umwana utarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’uzamujyana mu bitaramo bya ninjoro azahura n’ingaruka zikomeye.

Kamurinda Serge ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),abafite gahunda zo gutegura ibitaramo bitandukanye gushaka ibyangombwa bibemerera kandi bakabyamamaza hakiri kare,kugirango birinde ko abazabyitabira bazajarajara babuze aho byabereye kuko nabyo bishobora guteza umutekano mucye.

Yavuze kandi ko abatanga serivisi nabo bagomba gushyiraho ingamba zo kwakira neza ababagana dore ko bashobora kuzaba benshi, yongeraho ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere giteganya kuzashyira ahagaragara raporo yerekana uko inzego zitandukanye zatanze serivisi muri iyi minsi mikuru.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...