LATEST NEWS
MU RWANDA
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi
Publish Date: mercredi 21 septembre 2016
VISITS :866
By Admin

Abaturage hirya no hino baturiye ibiyaga n’inzuzi zitandukanye hano mu Rwanda, barishimira uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ridahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bakorera mu mazi.

Nk’uko bamwe muri bo batuye mu karere ka Rutsiro, hasanzwe hari icyicaro cy’iri shami babidutangarije, ngo iri shami rirabafasha cyane cyane mu butabazi igihe bagize ibibazo bitandukanye byo mu mazi, ndetse bakaba banabagira inama zinyuranye, kugirango ibikorwa by’abo baturage by’ubucuruzi bwo mu mazi n’uburobyi bikorwe neza.

Ndayisaba Salim ni umurobyi, atuye mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro yagize ati :” Iyo turoba hari ubwo duhura n’ibyago. Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, twari mu bwato buroba turi abantu icyenda, noneho bigeze saa sita z’ijoro umuhengeri uraza ari mwinshi turi mu kiyaga cya Kivu hagati kure mu mazi. Kuko dukoresha ubwato butatu buba bufatanye iyo turoba, bubiri bwararohamye noneho dutabaza Polisi yo mu mazi kuko dufite nimero zabo, bahita baza baradutabara, ariko ntitwarohamye kuko twari twambaye amajaketi yabugenewe atuma tutamanuka mu mazi hasi”.

Mugenzi we witwa Turikumwe Norbert, wo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka
Rutsiro we yagize ati :” ubusanzwe nanjye ndi umurobyi mu kiyaga cya Kivu.
Jyewe na bagenzi banjye twagiye kuroba mu gihe cya saa kumi z’umugoroba, ariko kuko tutari twubahirije ahantu hagenewe uburobyi ahubwo twasatiriye inkombe z’ikiyaga kandi habujijwe imirimo y’uburobyi, baradufashe n’ibikoresho byacu bituma dutanga amafaranga y’amande mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro. Icyo gihe batugiriye inama yo kubahiriza amategeko yo kuroba none ubu twabaye abaturage beza ku buryo dukora umwuga wacu neza nta kibazo”. Uyu murobyi yakomeje ashishikariza bagenzi be kubahiriza ibyo basabwa byose kugira ngo uburobyi bukorwe neza.

Muhawenimana Fatuma, ni umubyeyi usanzwe ukora ibikorwa bye by’ubucuruzi, we n’abandi bifashisha ubwato mu kuvana no kugeza ibicuruzwa byabo mu turere twa Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke na Rusizi bifashishije ikiyaga cya Kivu. We avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga 2016, ubwato barimo bose hamwe ari 85, bwagize ikibazo ubwo moteri yabwo yapfaga. Yagize ati :” twarayikoze biranga maze duhamagara Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, iraza idutiza moteri yabo batugeza ku nkengero z’amazi badufasha kubukora burakira maze dukomeza gahunda zacu”. Yakomeje avuga ko iyo bagize n’ibindi bibazo byo kugeza umurwayi kwa muganga bifashishije inzira y’amazi nabwo iri shami ribafasha. Yabivuze muri aya magambo :”Turabiyambaza bakadufasha kumugeza kwa muganga nta kiguzi badusabye kuko batubwiye ko biri mu nshingano zabo zo gutabara”.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yavuze ko abaturage bakorera ibikorwa byabo mu biyaga no mu nzuzi zitandukanye byaba uburobyi, ubucuruzi n’ibindi, bakwiye kubikora bubahirije amategeko ndetse bakajya bamenyesha iri shami ibyerekeranye n’akazi n’ingendo zabo mu mazi kugira ngo babe bafashwa mu gihe habayeho ibyago runaka bishobora kuba byaterwa n’umuhengeri n’ibindi.

Yakomeje avuga ko icyo bashinzwe ari ugukora ibishoboka byose bakabungabunga umutekano w’ibikorwa byose bikorerwa mu mazi n’abayakoresha, kurengera ibidukikije harindwa ibinyabuzima ndetse no kurwanya abashobora gukoresha amazi bagamije ibikorwa bitemewe nk’ubugizi bwa nabi, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,kwambukiranya imipaka nta byangombwa, n’ibindi.

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abaturiye ibiyaga n’inzuzi kugira ngo ikoreshwa ry’ayo mazi ribagirire akamaro, hatabayeho guhungabanya umutekano. Yasabye kandi abaturage ko mu gihe hari amakuru bakeneye kugeza kuri iri shami rishinzwe umutekano wo mu mazi haba mu bijyanye n’ubutabazi, ubufatanye mu kwicungira umutekano wo mu mazi cyangwa se bakeneye izindi serivisi baterefona nimero zitandukanye ; 110, 0788311192, 0788311981,0788311543.

RNP

IBITEKEREZO
Kjdamas

Tirashimira byimazeyo police y'u RDA gahunda yashyizeho yogushyira police ahantu Bari ibiyaga kugirango bajye bafasha abaturage bahafite ibikorwa byAbo.

akaliza

Ese polisi yacu no mumazi irahakorera ? jyewe sinarimbizi abapolisi bageze kuri uru rwego nk'urwa'abasirikare rwo kurinda umutekano no mu mazi. Polisi yacu komereza aho


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...