LATEST NEWS
New section No17
Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 23 février 2016
VISITS :120
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye irakangurira abagatuyemo kutanywa no kudacuruza ibinyobwa by’ubwoko bwose bitemewe n’amategeko kandi bakayiha amakuru y’abantu babikora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 3040 za Muriture, zikaba zarafatiwe aho zacururizwaga mu kagari ka Karama, ho mu murenge wa Ruhashya.
Zafatanywe abantu batandatu ku itariki 20 Gashyantare, kandi zikimara gufatwa zikaba zarahise zangizwa.

Bivugwa ko Muriture ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari,umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.

Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ushyira Muriture, n’ibindi binyobwa nka Kanyanga, Chief Waragi, na Suzie ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.

Igikorwa cyo kwangiza ziriya litiro 3040 za Muriture kitabiriwe n’abatuye muri kariya kagari cyabereyemo bagera ku 150.

Basobanuriwe ingaruka mbi zo kunywa no gucuruza Muriture ndetse n’ibindi biyobyabwenge , kandi basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruhashya, Inspector of Police (IP) Vedaste Uwitije yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa ko Muriture n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu, kandi ko binashobora kumutera uburwayi butandukanye.

Yababwiye ati :"Mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi mugatanga amakuru ku gihe y’ababyishoramo."

IP Uwitije yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biteza abantu ubukene kuko iyo bifashwe birangizwa, kandi umuntu ubifatanywe agafungwa ndetse agacibwa ihazabu.
Yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yababwiye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.

Inama yasojwe abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ziriya litiro 3040 za Muriture biyemeje kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa n’ababicuruza.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ababinyoye bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda.Twese tubyirinde kandi dutange amakuru ku gihe y'ababinywa ndetse n'ababicuruza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...