LATEST NEWS
MU RWANDA
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Publish Date: mercredi 30 mars 2016
VISITS :160
By Admin

​Abaturage bagera kuri 350 bo mu tugari dutatu two mu karere ka Muhanga na Kamonyi bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo muri Muhanga bahawe ubu butumwa ni abatuye mu kagari ka Butare ; ho mu murenge wa Kabacuzi, hamwe n’abo mu ka Kigarama ; ho mu murenge wa Cyeza, naho mu karere ka Kamonyi bukaba bwarahawe abatuye mu kagari ka Giko, ho mu murenge wa Kayumbu.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 29 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Ntaganda, akaba yarunganiwe n’umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), SP Modeste Mbabazi.

SP Ntaganda yabwiye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yabasobanuriye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi yongeraho ko bene ibyo bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima biyarimo.

SP Ntaganda yagize ati :" Inkangu, gutemba k’ubutaka, n’imyuzure ni bimwe mu biza biterwa no kwangiza ibidukikije. Ibi biza biteza umutekano muke kuko hari igihe bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa, ndetse byangiza ibintu bitandukanye."

Yakomeje agira ati :"Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora."

SP Mbabazi yabwiye abo baturage ati : "Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Abantu bagomba kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

Yasobanuriye abo baturage icyo ibidukikije ari cyo, kandi ababwira ibihano bihabwa umuntu ufashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko ; ndetse n’ufatiwe mu bindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Iyi nama yabereye mu kagari ka Kigarama yabanjirijwe n’igikorwa cyo kugenzura ibirombe biri muri turiya tugari uko ari dutatu.

Muri ubwo bugenzuzi hafashwe abantu babiri kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.

SP Mbabazi yagize ati :"Ba nyiri ibirombe n’ababikoramo twabagiriye inama y’ukuntu bakora ibikorwa byabo batangije ibidukikije cyangwa ngo bateze izindi ngorane."

Uwasigariyeho umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Sebashi Claude yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo baturage ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo binyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...