LATEST NEWS
MU RWANDA
Abatwara abagenzi bafite igihe gito cyo kuba bashyize utwuma tugenga umuvuduko mu modoka zabo
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :159
By Admin

Harabura iminsi 15 gusa kugira ngo igihe cyahawe abakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka cyo gushyira utwuma turinganiza umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi kirangire nk’uko bitangazwa n’urugaga rw’abakora uyu mwuga.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’uru rugaga, Bwana Nizeyimana Olivier, yavuze ko kompanyi zitwara abantu zatangiye gushyira turiya twuma mu modoka zikoresha, akaba avuga ko iki gikorwa kitazatinda kugira ngo imodoka 1500 urugaga rukoresha zirangire.

Yagize ati :” Tumaze igihe turi mu biganiro na kompanyi zitandukanye kuri iki kintu, ariko kugeza ubu, ebyiri zonyine nizo zimaze kurangiza iki gikorwa ku modoka zayo, izo ni Citi Express na Capital Tours Express Citi Express ifite imodoka 23 mu gihe Capital ifite 27.”

Gushyira utwuma tugenga umuvuduko mu modoka, ni ugushyira mu bikorwa iteka rya Perezida wa Repubulika ryo muri Gashyantare 2015 rikaba rireba imodoka zitwara abagenzi n’izindi z’ubucuruzi, izi kompanyi zikaba zifite igihe cyo kudushyiramo kugeza ku italiki ya 15 Ukuboza 2015

Kuri iri teka, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo , RURA n’amashyirahamwe y’abatwara abagenzi nibo bahuye bemeza ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka rigomba kurangira kuri iriya taliki, imodoka ifite ako kuma ikaba itarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Nk’uko umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi abitangaza, ngo nyuma y’iyi taliki, imodoka zidafite kariya kuma zishobora kuzatangira guhanwa, akaba avuga ko ubu Polisi iriho ikora ubukangurambaga mu bafite izi modoka ngo babikore mbere y’uko bafatirwa izindi ngamba.

Yagize ati "Turashaka ko urugaga ari rwo rufata iya mbere mu kubwira abarugize mbere y’uko dufatira ingamba abatazabishyira mu bikorwa.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, Ambasaderi Munyabagisha Valens, yavuze ko nta rwitwazo ruzabaho ku bazaba batubahirije igihe cyatanzwe aho yagize ati "Polisi yagiranye inama nyinshi n’abo bireba, nibaramuka batabyubahirije rero, bazahura n’ibihano nta kabuza.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...