LATEST NEWS
MU RWANDA
Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi
Publish Date: lundi 15 février 2016
VISITS :101
By Admin

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo.

Ubu butumwa buje bukurikira ifungwa ry’abagabo batatu bafatiwe mu karere ka Rwamagana ku itariki 13 Gashyantare bagerageza guha ruswa abapolisi.

Umwe muri bo yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo umupolisi amureke nyuma yo kumufata atwaye imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge, naho undi akaba yarahaye umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 nyuma yo kumufata atwaye inka mu modoka adafite icyangombwa kibimwemerera.

Uwa gatatu we yagerageje guha umupolisi ruswa y’amadorari 10 ya Amerika kugira ngo ye kumuhanira gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwagenwe.
Bose uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati :"Umuntu wese ugerageza gutanga ruswa kugira ngo ahabwe ibyo atemerewe n’amategeko cyangwa ukosoza icyaha ikindi, amenye ko nta mpuhwe azigera agirirwa."

Yakomeje agira ati :"Twabivuze kenshi ko ruswa itemewe, haba muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere."

IP Kayigi yagize kandi ati :"Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku kurwanya iki cyaha burasobanutse. Guhabwa serivisi ni uburenganzira bw’umuntu. Ntawe ukwiye rero kuyigura cyangwa ngo akosoze icyaha ikindi."

Yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo kubitwara.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira