LATEST NEWS
MU RWANDA
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano
Publish Date: lundi 1er août 2016
VISITS :122
By Admin

Polisi y’u Rwanda yasabye abavuga rikumvikana bo mu karere ka Gasabo n’abagatuyemo muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwimakaza isuku, ibi bikaba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubu butumwa bukurikira igikorwa cy’ubukangurambaga bw’amezi atandatu ku mutekano n’isuku bwatangijwe mu ntangiro z’Ukwakira uyu mwaka ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bukaba bugamije gukangurira abantu kurangwa n’isuku no kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyo muri Gasabo cyabaye ku itariki 29 Nyakanga, kikaba cyaritabiriwe n’abagera ku 2000 baturuka mu murenge wa Remera barimo abajyanama b’ubuzima, abikorera, abayobozi barimo ab’ibigo nderabuzima, ab’ibigo by’amashuri, n’abayobozi b’amadini.

Mu ijambo yagejeje ku bagize ibi byiciro, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa yababwiye ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuba ahatari imibereho myiza.

Yagize ati :"Abantu barangwa n’isuku nke baba bafite ibyago byo kwandura indwara zitandukanye. Nk’abavuga rikumvikana murasabwa gufata iya mbere mu gukangurira abaturanyi banyu kurangwa n’isuku ibihe byose."

Imirenge y’indashyikirwa muri ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no gusigasira umutekano mu Mujyi wa Kigali ihabwa ibihembo bitandukanye.

IP Nzabonimpa yababwiye kandi ati :" Umutekano n’isuku ni magirirane kugira ngo umuntu abashe gutanga serivisi nziza. Ni yo mpamvu bigomba buri gihe kwitabwaho."

Muri iyo nama, ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gasabo, Vivine Tuyizere yasabye abagize ibyo byiciro gukangurira abantu kurangwa n’isuku aho bari hose.

Yagize ati :"Isuku ihera mu muryango aho buri wese mu bawugize akwiye kurangwa na yo hanyuma igakomereza n’ahandi. Ndahamya ndashidikanya ko nidukurikiza aya mahame tuzagera kuri byinshi."

Tuyizere yabibukije ko umutekano n’isuku ari inkingi za mwamba z’iterambere rirambye, bityo ko bitewe n’umuvuduko w’iterambere mu Mujyi wa Kigali abafatanyabikorwa bose bagomba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano no kurangwa n’isuku.

Hagati aho, aba bagize ibi byiciro bifatanyije n’abandi batuye mu murenge wa Remera gusibura imiyoboro y’amazi yo ku mihanda no gusiga amarangi kuri zimwe mu nkuta zo ku mihanda.


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...