LATEST NEWS
New section No17
Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi
Publish Date: lundi 11 janvier 2016
VISITS :63
By Admin

Abavuga rikumvikana 100 bo mu mirenge ya Karama na Kayenzi mu karere ka Kamonyi barashimira Polisi y’u Rwanda muri ako karere, kubera ko yabaye hafi abaturage ikabafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.

Ibi ni ibyavuzwe na Nkurikiyinka Damien uhagarariye abavuga rikumvikana muri aka karere, ubwo bagiranaga inama na Polisi y’u Rwanda muri aka karere tariki ya 7 Mutarama. Yagize ati :” turashimira Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye twagiranye nayo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri uyu mwaka ushize wa 2015. Imikoranire yacu yabaye myiza cyane,polisi yafashije abaturage bacu mu kubigisha ibyiza byo kubana mu mahoro no kwikemurira amakimbirane”.

Umwe mu miryango yafashijwe kuva mu makimbirane ni uwa Munyemana François na Nyirantagorama Consolée bo mu murenge wa kayenzi, akagari ka Kayonza. Bashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda kuba yarabahuguye ndetse ikabagira inama Mu buhamya bwabo muri iyo nama, bavuze ko nabo basigaye bafasha bagenzi babo kwikemurira amakimbirane bakabafasha kubana neza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (SP) Donat Kinani yongeye gushimira abo baturage uruhare rwabo bagira mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yagize ati :” mwaradufashije cyane musobanurira ndetse mwigisha bagenzi banyu koroherana, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye ndetse munadufasha gukumira ibyaha mutangira amakuru ku gihe ku buryo aribyo byabaye intandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha muri aka karere.

Turabibashimiye cyane kandi turashaka ko ubu bufatanye mwatugaragarije bwakomeza kurushaho”.

SP Kinani yakomeje asaba abo bavuga rikumvikana bo mu karere ka Kamonyi gukomeza gukangurira abaturage gukora bakiteza imbere bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza inyuma bakirinda umwiryane mu miryango kugira ngo bategurire abana babo ejo heza hazaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mbonigaba Emmanuel we mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaregereye abaturage akomeza abashishikariza gukomeza imikoranire myiza nayo mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwiteza imbere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...