LATEST NEWS
MU RWANDA
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 13 décembre 2016
VISITS :181
By Admin

Abayoboke b’Idini ya Isilamu mu turere twa Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa b’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko nk’umusanzu wabo mu gusigasira umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama urubyiruko rw’iyi Dini muri utu turere rugera kuri 600 rwagiranye na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bwatwo.

Mu kiganiro yagiranye n’urwo muri Gatsibo mu cyumba cy’Inama cy’Umusigiti wa Kiramuruzi ,ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bucyangenda yagize ati :"Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko ibyaha birushaho kwiyongera ; kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga. Muri ibyo byaha harimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, n’ubujura bw’ibintu bitandukanye."

Ku bijyanye n’uruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano, IP Bucyangenda yarubwiye ati :" Umutekano uhatse byose kuko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa. Urubyiruko murasabwa gufata iya mbere mu kuwusigasira ; mwirinda kandi murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko ; ibyo mukabikora mutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze."

Aganira n’urwo mu karere ka Kayonza mu nzu y’ urubyiruko iri mu Murenge wa Mukarange, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Bimenyimana yagize ati :"Iterambere n’umutekano birambye bishingira ku gusigasira ibyagezweho ; kandi kugira ngo ibyo bigerweho buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera."

AIP Bimenyimana yakomeje ubutumwa bwe abwira urwo rubyiruko ko hari bagenzi babo bishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko birimo kunywa ibiyobyabwenge ku buryo bahura n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ; hanyuma abasaba kutabyishoramo, ahubwo bagatanga amakuru y’ababikoresha n’ababitunda.

Yarusabye kandi kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’amatungo, ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa ririmo iryo mu ngo, irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu ijambo rye, Imamu ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi Jumayine yasabye urwo rubyiruko ndetse n’abandi bayoboke b’iyi Dini muri iyi Ntara kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu bafatanya n’abandi mu bikorwa bigamije kubungabunga no gusigasira umutekano no kwihutisha iterambere.

Yagize ati :"Umutekano ni ishingiro rya byose. Nk’abandi benegihugu ; tugomba kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya dufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...