LATEST NEWS
MU RWANDA
Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Publish Date: samedi 16 juillet 2016
VISITS :309
By Admin

Tariki ya 14 Nyakanga 1991- Tariki ya 14 Nyakanga 2016, imyaka 25, irashize Ishyaka ryo kwishyira ukuzana kwa buri muntu PL, rishinzwe. PL, ni ishyaka ryakozwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuko aba PL, benshi bishwe muri Jenoside harimo n’abashinze iri shyaka nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andreya, Kayiranga Charles n’abandi...

Nyuma ya Jenoside PL, yafashije igihugu kwiyubaka kuko yabonye imyanya muri Guverinoma no munteko ishinga amategeko, PL, kandi yagize uruhare muri zanama zo murugwiro harimo gutanga ibitekerezo kuri vision 2020, no kwiga amahame remezo igihugu cyagombaga kugenderaho.

Mu ntangiriro za 2015, Mitali Protais wari umuyobozi mukuru w’ishyaka PL akaba n’ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yavuzweho kunyereza umutungo wa PL ndetse arahunga, ubuyobozi bw’iryo shyaka butangaza ko iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zari ku mutwe wa Mitali ndetse wanasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka rye ku bijyanye n’ayo mafaranga.

Abanyamakuru babajije ubuyobozi bwa PL, aho iryo perereza rigeze n’impamvu icyo kirego kitaburanishwa, mu kiganiro bagiranye ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, ubwo hari huzuye neza imyaka 25 ishize PL ishinzwe.

Donathile Mukabalisa wasimbuye Mitali ku buyobozi bw’agateganyo bwa PL,usanzwe ari na visi Perezida wa mbere waryo, yagaragaje aho ibintu bigeze.

Yagize ati “ Kubera ko atari twebwe dukora iperereza inzego zibishinzwe zirimo kubikora kandi iyo ibintu biri mu iperereza bitari byagera mu rukiko biba bikiri ibanga.”

Ibyo bibazo ariko ngo ntibigomba no gutesha igihe iryo shyaka k’uko Mukabalisa yakomeje abisobanura.

Ati “Niba hari ibibazo byabaye nta nubwo bigomba kudutinza, ntitukibitaho n’umwanya rwose, ahubwo turimo gushyira ingufu kuri ejo hazaza h’ishyaka n’uyu munsi.Ntabwo ibyo ngibyo ari byo bikwiye kudutinza[...] buriya Imana yaduhaye amaso ari imbere kugira ngo tujye tureba imbere, iyo iza kuduha amaso inyuma twari kujya dutinda cyane ku by’inyuma.”

Abayoboke ba PL kandi bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo.

Ati “Twiyemeje gukora nk’ishyaka, twiyemeje gukomeza gushyira imbere ubumwe, gukorera hamwe kugira ngo dukomeze gukorera igihugu cyacu no kugiteza imbere.”

Nyuma y’aho Mitali ahunze, ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije Polisi mpuzamahanga(Interpol) impapuro zo kumuta muri yombi, bisobanura ko yafatirwa muri kimwe mu bihugu 190 bigize uyu muryango.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko ubutabera bushakisha Mitali kubera ko ishyaka yahozemo rimushinja kuritwarira amafaranga.

Ishyaka PL,rizizihiza isabukuru y’imyaka 25, rivutse uyu muhango ukazaba kuya 31 Nyakanga 2016, aho biteganijwe ko hazaba na congre y’ishyaka yo gutora Perezida mushya uzasimbura Mitali Protais.

Donathile Mukabalisa Visi -Perezida wa mbere wa PL na Byabarumwanzi Francois Visi Perezida wa kabiri wa PL.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...