LATEST NEWS
MU RWANDA
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50
Publish Date: mercredi 11 janvier 2017
VISITS :365
By Admin

Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati :”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri , niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko abafashwe ari umuyobozi wa GS Nyanza, Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11 ; umuyobozi wa GS Banda ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa ES Rangiro, Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21 ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga EP Ruhengeri ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1.

CIP Kanamugire yagize kandi ati :”Iperereza riracyakomeza n’ubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga ; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.”

Yagize kandi ati :” Ibi birababaje,..aya yari amafaranga agenewe imibereho y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibi bigo muri rusange ; abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha ibyo yagenewe kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza.”

Mu ngingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana, havuga ko kunyereza bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

RNP

IBITEKEREZO
emmanuel

mbegambegababihemu nibahamwanicyaha bahanwe abo ni abanzi biterambere murwanda.

annet

nibahanwe arko byagakwiye no kigera muri burera e.t.karuganda rwose master wayo yarayicucuye yarayimaze

Mike

Nibahamwa n'iki cyaha cyo kunyereza ako kayabo k'amafaranga, bazayagarure kugira ngo akoreshwe ibyo agenewe. Iyo umutungo wa Leta ucunzwe nabi, cyangwa ukanyerezwa ; bidindiza iterambere ry'igihugu n'abagituye.Ukwiye rero gucungwa neza kugira ngo dukomeze kwiyubakira igihugu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...