LATEST NEWS
New section No17
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali
Publish Date: lundi 29 août 2016
VISITS :235
By Admin

Inama ya 13 y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere National Central Bureaus (NCB) ejo bahuriye i Kigali mu nama ibanziriza Inama Rusange ya 18 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) iteganijwe gutangira tariki 31 Kanama.

Abitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize aka karere baturuka muri Uganda, Tanzania, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Djibouti n’u Rwanda ; bunguranye ibitekerezo ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka.

Iyi nama izakurikirwa n’izindi zizasuzuma ibibazo by’umutekano, hanyuma ibizivuyemo bishyikirizwe Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (Permanent Coordination Committee - PCC) igizwe n’Abayobozi b’Amashami y’Ubugenzacyaha ya Polisi ya buri gihugu cyo muri uyu Muryango.

Imyanzuro y’Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu byo muri aka karere (EAPCO) n’iy’ Abayobozi ba Komite Mpuzabikorwa Ihoraho (PCC) izashyikirizwa Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba nibamara kuyisuzuma no kuyikorera ubugororangingo bazayishyikiriza ba Minisitiri b’Umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo bayemeze, hanyuma ikazatangazwa ku musozo w’Inama Rusange y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Mu bizayikorwamo harimo imyitozo yo ku rwego ruhanitse ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Cyber Enabled Table-Top Exercise).

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga mu bihugu bigize uyu Muryango (EAPCCO), Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’Ubutwererane muri Polisi Y’Urwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Tony Kulamba yagize ati :"Ibyaha ndenga mipaka bigira ingaruka mbi ku bukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu byabereyemo, ku karere giherereyemo ndetse no hanze yako. Inama nk’izi ni ingenzi kubera ko ingamba zifatirwamo zituma birwanywa biruseho."

Yakomeje agira ati :"Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu Muryango no kwita ku busabe bwa buri gihugu ni byo bizatuma turushaho kubirwanya ; bityo abanyabyaha babure aho bihisha."

ACP Kulamba yagize kandi ati :"Inama ya 13 y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri uyu Muryango n’andi mahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo ku buryo twanoza imikoranire yacu, bityo dusohoze inshingano zacu zo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo."

Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije w’Ibiro Mpuzabikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika, Precious Tlhabiwa yagize ati :"Inama ngaruka mwaka nk’izi ni urubuga rwiza rwo gusangira ubunararibonye, kumenyana no kungurana ibitekerezo ku byo dushinzwe ."

Uhagarariye Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere, Sothenes Makuri yagize ati :" Hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya ibyaha ndenga mipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije, ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya. Bene izi nama ni ingirakamaro kubera ko zitanga urubuga rwo kugaragaza ibibazo bifitanye isano n’umutekano bityo bigashakirwa umuti urambye."

RNP

IBITEKEREZO
Rucogoza

Turashimira Police y'igihugu cyacu kukuba ikomeza kuba intangarugero mu mikorere iyo tubona inama zikomeye ziza kubera hano ibacu biradunezeza natwe hano iwacu mu cyaro. gusa hatabaye ubufatanye bwiza mu guhana amakuru sinzi niba police yabikora yonyine, duhagurukire hamwe dukomeze umubano n'imikoranire myiza na police maze ibyiza bitahe iwacu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...