LATEST NEWS
New section No17
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Publish Date: dimanche 10 avril 2016
VISITS :110
By Admin

Abagize komite nyobozi z’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa aho bayobora.

Ibi babisabwe ku itariki 8 Mata mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba yarafatanyije n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella.

IP Rutebuka yabwiye abo bagize izo nzego kujya bakangurira abo baturanye n’abo bayobora kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo asesereza afitanye isano na yo, haba muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ; ndetse no mu bindi bihe.

Yasabye abo bagize komite nyobozi z’imidugudu kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo hakumirwe ibyaha ndetse hanafatwe abamaze kubikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

IP Rutebuka yababwiye ati :"Mukwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara aho muyobora nka kanyanga, chief waragi, n’urumogi, kandi mujye muhanahana amakuru ku gihe n’izindi nzego yatuma hafatwa ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda."

Yababwiye kandi ati :"Mujye mubasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kubatera uburwayi butandukanye, kandi ko bishobora gutuma bakora ibyaha nko gufata ku ngufu,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukashema yabwiye abo bagize izo nzego ati : "Mu biganiro byanyu n’abandi baturage ntimukibagirwe kubakangurira kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa bajya ku mihanda."

Yakomeje ababwira ati :"Mujye mubasobanurira ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’ubwo kumenya ababyeyi be."

Mukashema yabasabye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, ubwo kurindwa gushimutwa, ubwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bagize izo nzego, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...