LATEST NEWS
New section No17
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Publish Date: mercredi 23 mars 2016
VISITS :609
By Admin

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bushya bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa, igaragaza ko abasabye serivisi mu nzego z’ibanze 14.8% batanze ruswa na 12.4% barayisabwa ariko ntibayitanga. Abaturage batanga inama ko abo bayobozi bajya bahembwa kuko aribwo ruswa yagabanya umuvuduko.

Inzego z’ibanze zakunze gutungwa agatoki ko zirya ruswa, cyane cyane bitewe n’uko hari abazikoramo ku nzego zo hasi badahembwa kandi bakaba bagira akazi kenshi gasaba ubwitange.

Ubushakashatsi bwa Transparency International-Rwanda buvuga ko abaturage batanga ruswa cyane ari abahinzi n’aborozi, cyane cyane ko bayitanga bashaka ibyangombwa ndetse no mu gihe baba bari mu manza z’amasambu cyangwa mu yandi makimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Marie Immaculée Ingabire avuga ko Leta ikwiye kugira icyo ikora kuko kubona ruswa ihera hasi izamuka ari ikibazo gikomeye cyane. Akomweza avuga ko ikiyitera cyane, nko mu nzego z’ibanze, ari uko “ahanini abayobozi baba bafite inshingano z’akazi bakoresha nk’aho ari ubucuruzi.” Akomeza agira ati “ Umuntu ajya gushaka icyangombwa cyo kujya gushaka indangamuntu cyangwa icy’ubutaka, aho kugira ngo umukuru w’umudugudu amusinyire akamubwira ko nta mwanya. Nyamara iyo amubwiye kujya kumugurira icupa, ahita areba kasha akayitwaza ukagira ukibaza niba mbere itari ihari bikakuyobera !”

Ingabire akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International-Rwanda mu mwaka wa 2013 bwasanze ari uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze badahembwa, bityo bakaka ruswa nko gushaka amaramuko. Agira ati “Rwose hakwiye gushyirwaho agahimbazamusyi ka bariya bantu kugira ngo ruswa igabanyuke, naho niba ntagikozwe ntishobora gucika, kandi kuyirwanya muri izi nzego biragoranye cyane.”

Bamwe mu baturage bavuga ko Leta yari ikwiye kujya ihemba abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyane cyane umukuru w’umudugudu n’ushizwe umutekano kuko bakora akazi kenshi kandi ntibagahemberwe. Uwitwa Gihana Jean Louise avuga ko iyo ugiye ufite ikibazo “nta kantu” ufite udahabwa serivise uko bikwiye ahubwo usabwa kuzaba ugaruka nyamara icyangombwa wari ugikeneye byihutirwa.

Gihana akomeza avuga ko “umuyobozi udahembwa arya ruswa, kuko iyo utamuguriye icupa cyagwa go umuhe igihumbi ntacyo akumarira kuko nta nyugu aba afite kugira ngo aguhe ibyo byagombwa.” Akomeza avuga hari aho yasabye serivisi ntiyayihabwa, aguze icupa ry’amafaranga 500 bahita bamusinyira ajya ku murenge ikibazo cye kirakemuka.

Ingabire Marie Immaculée,Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis avuga ko icyo abaturage bateze ku bayobozi b’inzego z’ibanze ari ukubatega amatwi bakabagisha inama kandi bakabaha serivisi uko bikwiye, nta kiguzi. Abaka ruswa nab o ngo bagomba kubicikaho kuko mu Rwanda yahagurukiwe kuko ihungabanya byinshi mu nzego z’ubuyobozi bwimakaje imiyoborere myiza.

Safi Emmanuel

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...