LATEST NEWS
MU RWANDA
ADEPR rimaze kwigisha abatazi gusoma no kwandika ibihumbi 600
Publish Date: mercredi 18 novembre 2015
VISITS :105
By Admin

Itorero rya Pentecost mu Rwanda ADEPR, riratangaza ko rimaze kwigisha abatazi gusoma no kwandika barenga ibihumbi 600.

Ibi ni ibyatangajwe na Rev Pasteur Sibomana Jean umuvugizi w’ADEPR mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu wa gatatu ari na wo munsi wa gatatu w’icyumweru cya Yubile y’imyaka 75.

Umuvugizi w’itorero Rev Pasteur Sibomana avuga ko hari ibikorwa byinshi iri torero rimaze kugeraho mu gihe cy’ imyaka 75 rivuga ubutumwa bwiza mu Rwanda.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi tumaze kwigisha abanyarwanda barenga ibihumbi 600,000 twafashije abatishoboye cyane cyane abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kandi turakomeje kuko abagikeneye gufashwa ni benshi.”

Yongeraho ko bafashije ubuyobozi bw’igihugu mu iterambere, kuko hubatswe ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, amavuriro, ikindi higishijwe abantu gusoma no kwandika ariko ngo ibyo bituruka ku buyobozi bwiza bafite bashimira Imana.

Iri torero kandi ngo ryishimira ko ivugabutumwa ryaragutse nyuma yo kumara imyaka 3 nta mukirisitu n’umwe rirabona. Rev Pasteur Sibomana avuga ko uyu munsi bishimira ko bamaze kugira abakirisitu miliyoni 2 kandi bakaba bifuza ko babona abakirisitu beza bakiranukira Imana n’ abanyarwanda beza bakorera igihugu cyabo.

Asobanura impamvu y’ibiganiro ndetse n’igiterane gikomeje kubera kuri paruwasi ADEPR Gasave, umuvugizi w’iri torero avuga ko uyu munsi ari uwa gatatu w’igiterane, ahabera ibiganiro bitegura umunsi mukuru wo kwizihiza Yubile y’imyaka 75 itorero rya Pentekoti mu Rwanda ADEPR rimaze rikora umurimo w’Imana.

Abayobozi batandukanye b’itorero bakomeje guteranira kuri paruwasi ADEPR Gasave mu rwego rwo kubigisha no kubibutsa amateka y’ itorero. Rev Pasteur Sibomana yavuze ati “Ntitwakwizihiza uriya munsi abantu bataramenya amateka y’ itorero, abantu bagomba kumenya uko itorero ryagutse, aho ryavuye n’aho rigeze.

Twateguye ibiganiro bizamara iminsi itanu kandi turategura no kuganira n’ urubyiruko kuri uyu wa gatanu kugira ngo tubabwire iby’ayo mateka, tukabibutsa no gukorera Imana bafatanije n’abakuru ndetse bakanakorera igihugu cyabo.”

Ibi biganiro byitabiriwe n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi nkuko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’iri torero. Bamwe mu bashyitsi bakomeje kwakirwa, harimo abaturutse mu gihugu cya Canada, Amerika, Suede, Nigeria, Tanzaniya, DRC, mu gihe abandi bagitegerejwe.

Muri ibi biganiro kimwe n’iminsi mikuru yagiye ibera mu Ndembo zitandukanye hagamijwe kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ADEPR ikorera umurimo w’Imana mu Rwanda, hitezwemo ko abakirisitu bagiye kongera gukangurirwa kumenya itorero, ariko hajeru ya byose ngo bagashimira Imana.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC