LATEST NEWS
New section No17
ADEPR yasabwe kurangwa no gukora ivugabutumwa n’umurimo
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :476
By Admin

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yahamagariye itorero ry’ADEPR mu Rwanda kurangwa no kugira ivugabutumwa ry’umurimo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2015 ubwo iri torero ryizihizaga Yubile y’Imyaka 75 rimaze rivuga ubutumwa mu Rwanda.

Itorero ryashimiwe uruhare rigira mu iterambere ry’igihugu ariko rikanibutswa ko hari byinshi bikwiye gukorwa kugira ngo igihugu gikomeze kihute mu iterambere. Ati "Nk’uko Yakobo yavuze ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba gupfuye, turabasaba gufasha abatishoboye no kurwanya ubukene."

Yavuze kandi ko nk’itorero ry’ADEPR rikwiye gushyira hamwe rigakorera hamwe kugira ngo ibyo ryiyemeje rizabigereho. Ku rundi ruhande, Minisitiri Kaboneka yongeraho ko ntawe ukwiye kwitwa umukiristo ku izina gusa, ahubwo ibyo ukora abe ari byo bigaragaza uwo uri we.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ubumwe n’ubwiyunge byagezweho. Yagize ati "Ikindi tubasaba ni ukunga ubumwe. Mu 1994 nta wari uzi ko Abanyarwanda dushobora kongera kubana ngo twicarane dusengere hamwe, duheshe izina ry’Imana icyubahiro.

Ariko uyu munsi turicaranye nk’Abanyarwanda dusenga Imana yacu y’u Rwanda. Igikenewe ni uko ubukirisitu, butaba mu magambo, ahubwo bukagaragara no mu bikorwa.Ubutumwa mubwiriza bukera imbuto mu bikorwa bifatika, bihesha isura nziza igihugu cyacu, ariko binahesha icyubahiro Imana yacu.”

Dore uko Yubile yimyaka 75 y’ADEPR yitabiriwe mu mafoto :


Rev. Pasteur Sibomana Jean umuvugizi w’ADEPR akaba ari na we mushumba mukuru waryo.


Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...