LATEST NEWS
New section No17
Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura
Publish Date: jeudi 15 septembre 2016
VISITS :472
By Admin

Niyitegaka Jerome afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, ho mu karere ka Kicukiro ; aho akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi uri ku kazi kugira ngo arekure umukozi we ucyekwaho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyitegaka yakoze iki cyaha ku wa 13 Nzeri , aho yagerageje kuyiha uwo mupolisi kugira ngo arekure uwitwa Nzayisenga Samuel, wamukoreraga mu ibagiro ry’amatungo, akaba akurikiranweho kwiba ibintu birimo telefone n’ibikapu abishikuje ba nyirabyo.

SP Hitayezu yagize ati"Niba umuntu afungiye icyaha runaka cyangwa hari icyo akurikiranweho, abavandimwe be, inshuti ze, n’abandi bafite ibyo bahuriyeho bakwiriye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo arekurwe ; cyangwa ngo akorerwe ibindi binyuranije n’amategeko."

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati :"Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Ni yo mpamvu idahwema gukangurira abaturarwanda kuyirinda ibasobanurira ububi bwayo, ariko haracyari abayaka, abayisaba ndetse n’abayitanga."

Yagize kandi ati :"Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye ; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubatahura, kandi ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kubafata.

Avuga ku ngaruka za ruswa, SP Hitayezu yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu , bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayicyeka.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

IBITEKEREZO
muturage

abajura ko bahawe intebe yatangaa ruswa y iki ko n'ubundi babafunga bagahita babafungura


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...