LATEST NEWS
MU RWANDA
Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki
Publish Date: dimanche 21 août 2016
VISITS :905
By Admin

Ku mugoroba w’italiki ya 19 Kanama, umugore utaramenyekana umwirondoro yafatiwe mu karere ka Nyarugenge, amaze kubikuza amafaranga 750,000 kuri konti itari iye.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, ngo uyu mugore yabikuje amafaranga kuri konti y’uwitwa Hakizimana Josephine , ndetse ngo bakaba batanaziranye.

SP Hitayezu agira ati :”Uyu mugore wanze kuvuga kuva yafatwa kandi nta n’ibyangombwa twamusanganye, yatse impapuro buzuza babikuza, azuzuza mu mazina atari aye anigana umukono wa nyiri konti ; ubwa mbere mu gitondo yaje mu mujyi barayamwima, maze ajya ku ishami rya Gikondo abikuzayo 200,000.”

Akomeza avuga ko uyu mugore yagarutse mu mujyi ku mugoroba ariko noneho ntajye ku mukozi wari wayamwimye mu gitondo, uyu yahise ayamuha hakoreshejwe bwa buryo, ariko mugenzi we wari wayamwimye aramubona, akomeza kugira amakenga ni ko kuvuga ko bamuhagarika, ahita afatwa na Polisi, aho bamusanganye amafaranga 900,000.

Aha SP Hitayezu yagize ati :”Nyiri konti yageze aho afungiye atubwira ko azi isura y’uyu mugore, ngo yageze aho acururiza I Muhanga ahiba zimwe mu mpapuro yari yakoresheje abikuza muri banki, niho yahereye yigana umukono we no kumenya nimero za konti.”

Kuri ubu bujura, SP Hitayezu agira inama abantu gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’ibyo bakoreye aho gufata igihe bashakisha amayeri yo gutwara iby’abandi bavunikiye.

Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Yagize ati :” Bimwe mu byo Polisi ibereyeho, ni uguca intege uwo ari we wese ufite imigambi nk’iyi, ubufatanye bwa buri wese ni ngombwa ngo abakora uburiganya nk’ubu bagende bafatwa, turasaba rero buri wese kugira amakenga cyane abakora muri serivisi z’amafaranga.”

Yarangije avuga ko uyu mugore akurikiranyweho ibyaha by’impapuro mpimbano ndetse n’ubujura.

Ingingo ya 300 iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho aho ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho iya 606 ivuga ku guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, ivuga ko mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

RNP

IBITEKEREZO
muhizi paul

Ariko abantu twakuye amaboko mumufuka ahoguhora twiba duhemuka


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...