LATEST NEWS
MU RWANDA
Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye
Publish Date: mercredi 23 mars 2016
VISITS :1056
By Admin

Gahongayire Aline, umuhanzi w’indirimbo z’Imana ubifatanya n’imideli, yateguye igikorwa cyo gushakisha umugore uzahagararira abandi mu cyiciro cy’ababyibushye mu gihugu hose.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Aline Gahongayire yakoze bwa mbere imyiyereko y’abagore babyibushye agamije kubaremamo icyizere kubera itotezwa ryakorerwaga bamwe baryozwa umubyibuho.

Yateganyije ko itora rizanyura mu gihugu hose, buri mugore cyangwa umukobwa ubyibushye yemerewe kwiyandikisha hanyuma muri Gicurasi 2016 hakazatoranywa 15 ba mbere ari na bo bazashakishwamo uhiga abandi.

Mu ntego afite ni ugukangurira abagore babyibushye kutinena, azanatanga inyigisho zumvikanisha ko umubyibuho atari karemano. Mu myaka yashize yari umwe mu babyibushye cyane ariko ubu yaragabanutse bigaragara.

Mu mwaka wa 2012 yabanje gutegura imyiyereko y’ababyibushye. Kuri iyi nshuro yashyizemo impinduka.

Ati “Nanjye hari ibanga ngiye guha abandi, navuye ku biro 119 ngera ku biro 79, maze kubyara nariyongereye ariko ubu nabwo naragabanutse ngeze kuri 88.”

Arongera ati “Gahunda si ukwiyerekana gusa ahubwo bagomba kuba intumwa za bagenzi babo. Bagomba kuba babyibushye ariko bafite ubumenyi, ari intangarugero.”
Gahongayire yateganyije ko 15 bazatoranywa mu gihugu hose bazerekana imishinga ibyara inyungu bagashakirwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa mu gushyigikira iterambere ry’umugore.

Aline Gahongayire agiye gushakisha umugore uhiga abandi mu babyibushye
Uzatorerwa guhagararira bose, azaba ameze nka ‘Nyampinga’ gusa ntarahitamo inyito nyayo uyu mugore azahabwa.

Bwambere aya marushanwa yabereye muri SERENA HOTEL

Ati “Uzatorwa azaba abikwiye, agomba kuzaba afite akamaro kuri bagenzi be, azaba ari umugore uhagarariye abandi, afite ubwiza buherekejwe n’ubumenyi.”

Iyi myiyereko y’ababyibushye Gahongayire yise Alga Plus-Size Fashion yabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda muri 2012.

IBITEKEREZO
Eric

Aline reka ngukosore gato,ntabwo kutuzuza criteria za Miss bivuze itotezwa,kuko amarushanwa yose agira ibyo bagenderaho bareba uwahiga abandi,nonese nko mu mikino ya za Box,kugira ngo uhatane muri ba Heavyweight bisaba ko uba urengeje byibuze 80kg,ubwose utabigejeje nukumunena ?Ikindi ibi ntibyaba ari agashya ukoze kuko ni henshi haba BBW(Big Beautiful Women) hari nahaba za SBBW(Super Big Beautiful Women)so ndumva ibi utabivugiraho cyane nkaho bidasanzwe,ikindi nuko niba wowe ugira complex ko ubyibushye ntabwo bose aruko,so hindura Content ya subject yawe.

Aferky

Kwihangira imirimo@

Uyu nawe antera iseseme, aribonekeza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...