LATEST NEWS
New section No17
Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha - Polisi y’u Rwanda
Publish Date: lundi 1er août 2016
VISITS :104
By Admin

Polisi y’u Rwanda irashima Amadini ku ruhare rwayo mu kurwanya ibyaha bigisha abayoboke bayo kuba abaziranenge.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye no kubushimangira Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayoboke b’Amadini atandukanye cyane cyane urubyiruko maze ikabaha ubumenyi ku buryo barushaho kugira ruhare mu gukumira ibyaha.

Guhugura abayoboke b’Amadini atandukanye bigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kurwanya ikibi mu muryango Nyarwanda ; kandi byabyaye umusaruro ushimishije.

Ni muri urwo rwego ku itariki 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’ urubyiruko 438 rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ruri mu Ngando mu karere ka Nyanza ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Urwo rubyiruko ruturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Polisi y’u Rwanda yarwigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge kandi irusobanurira ingaruka zo kubyishoramo.

Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yabwiye urwo rubyiruko ati :"Zimwe mu ngaruka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ruhura na zo harimo gutwara inda zitateganyijwe no gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi. Ni yo mpamvu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo bigomba kurwanywa kandi buri wese akumva ko bimureba."

Yakomeje ababwira ko uretse gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga ibiyobyabwenge biteje ikibazo muri rusange kubera ko bituma abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko.

IP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko ati :" Nk’uko bivugitse ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’uwabinyoye. Uretse kumutesha ubwenge ; ubinywa nta buzima aba afite. Mugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yarusobanuriye ko urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize ati :"Akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange."

IP Bizimana yagize na none ati :"Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi n’abandi bayoboke b’andi madini bunganira Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo. Turabibashimira kandi turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...