LATEST NEWS
MU RWANDA
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana
Publish Date: samedi 18 juin 2016
VISITS :274
By Admin

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K Gasana yavuze ko U Rwanda rwizera ko amahugurwa afite ireme ari inkingi ya mwamba y’iterambere n’imikorere myiza y’inzego harimo urw’umutekano.

Ibi IGP Gasana yabivuze ku itariki 17 Kamena ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi icumi y’abapolisi baturuka mu bihugu bigize Umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force-EASF) yaberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 54 barimo abaturuka mu bihugu bigize EASF n’abo mu gihugu cya Denmark.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yashimye abayasoje kubera ko bakurikiye neza amasomo. Yakomeje avuga ko amahugurwa ari ingenzi kubera ko yongerera ubumenyi abapolisi bwo kurwanya ibyaha by’inzaduka.

Yababwiye ati, "Ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza. Mu Rwanda, dushyira imbaraga kandi duha agaciro amahugurwa afite ireme kubera ko ari cyo kintu cy’ingenzi ku mukozi."

Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe kandi ubumenyi ku mirimo yo mu butumwa bw’amahoro , indangagaciro z’uyikora, n’inshingano za EASF.

IGP Gasana yagize ati," Turasabwa kunoza ubufatanye binyuze mu guhanahana amakuru kugira ngo tubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba."

Mu gihe bigaga, abasoje ayo mahugurwa baturuka muri Comoros, Denmark, Ethiopia, Kenya, Uganda, Sudan n’Urwanda basobanuriwe akamaro k’amahugurwa nk’ayo yateguwe ku bufatanye bwa EASF na Germany International Cooperation (GIZ).

Umujyanama Mukuru muri EASF, Assistant Police Commissioner Pelle Redder wari uhagarariye Guverinoma ya Danmark muri uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa yagize ati,"Aya mahugurwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Denmark n’ibihugu bigize EASF."

Umwe mu bayasoje, Superintendent Kim Refshammer yashimye Polisi y’u Rwanda avuga ko amahugurwa we na bagenzi be basoje yateguwe neza.

Yagize kandi ati,"Twigishijwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro kandi twungutse byinshi muri uru rwego."

Amahugurwa nk’aya agamije guha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ku mugabane wa Afurika ni yo ya mbere ateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akaba yarategurwaga n’Umuryango w’Abibumbye harimo ayabereye mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...