LATEST NEWS
New section No17
Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA
Publish Date: vendredi 23 décembre 2016
VISITS :172
By Admin

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yafatiwemo amasashe ya pulasitiki 435,000.

Ayo masashe yafatiwe mu maduka, amabagiro, amaresitora , amasoko n’ahandi hatandukanye. Mu Ntara y’Iburasirazuba hafatiwe 270, 200, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatiwe 64,600, mu Ntara y’Uburengerazuba hafatiwe agera ku 48,400, naho mu y’Amajyepfo hafatiwe amasashe ya pulasitiki 37,600.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko ayo masashe yafatanywe abarenga 200. Yongeyeho ko baciwe ihazabu bararekurwa ; ariko na none habaho kubasobanurira ububi bwayo no kubasaba kutazongera kuyakoresha.

Yagarutse ku ngaruka zayo agira ati,"Amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije. Buri wese arasabwa kutayinjiza mu gihugu no kutayakoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose ; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma hafatwa abayakoresha."

Kwinjiza no gukoresha amasashe ya pulasitiki ntibyemewe mu Rwanda kuva mu mwaka w’2008. Imikwabu nk’iyi igamije kuyaca burundu mu gihugu nk’uko biri muri Politiki ya Leta y’u Rwanda.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko muntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Amasashe ya pulasitiki yafashwe kuri uwo munsi apima ibiro 84 ; akaba kandi agizwe n’amapaki 2175.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...