LATEST NEWS
MU RWANDA
Amateka asigamo abantu imvune- Gen Kabarebe
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :297
By Admin

Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe yasabye Abanyarwanda kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo gukomeza kubaka igihugu nubwo hakiri imvune zasizwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru IMVAHO NSHYA kivuga ko ubwo ku Cyumweru yasobanuriraga urubyiruko n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali basozaga ukwezi kwahariwe gukunda igihugu kwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2015, Gen Kabarebe yashimangiye ko nubwo u Rwanda rugeze ku rwego rushimishije ndetse n’Abanyarwanda bakaba bamaze gusobanukirwa n’agaciro ko gukunda igihugu, hakiri bimwe mu bisigisigi by’amateka.

Yagize ati “Buriya kuba Jenoside yarabaye mu Rwanda ni imvune ikomeye cyane tuzaheka n’abadukomokaho bakazayiheka, kuyihanagura bizagorana kuko yarabaye.”

Yakomeje agaragaza ko abenshi bahunga igihugu kubera impamvu zishamikiye ku mateka, ati “Umuntu yakora agakosa gato aho kwemera guhanirwa ibyo yakoze akagenda. Umuyobozi yanyereza umutungo wa Leta, bamuvugaho akavuga ngo ndahunga nyine. Uko nta gukunda igihugu kurimo.”

Yashimye uru rubyiruko n’abagore bagaragaje umusaruro ufatika muri uku kwezi, kwashojwe ku wa 15 Ugushyingo, bamaze mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yerekanye ibikorwa bakoze birimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni yahawe abamugariye ku rugamba, inzu 33 zubatswe mu karere ka Nyarugenge.

Hari utishoboye wo ku Mulindi w’Intwari (Gicumbi) worojwe inka, abatishoboye bo mu murenge wa Masaka bahawe amafaranga ibihumbi 500, kubaka uturima tw’igikoni n’udutanda tw’amasahane mu ngo zitandukanye n’ibindi.

Abitabiriye uyu muhango bibukijwe ko ibikorwa nk’ibi byibutsa intwaro yakoreshejwe n’ababohoye igihugu yo kugikunda bagaharanira ko ibibazo by’Abanyarwanda byakemuka babicishije mu bwitange bari bafite.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, yashimangiye ko gukunda igihugu ari ukurinda ibyagezweho no guharanita iterambere, cyane ko kugikunda bivugwa kubera ko Abanyarwanda bazi ingaruka zo kugitakaza no kwanga kugikunda.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira