LATEST NEWS
MU RWANDA
Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga
Publish Date: mercredi 21 septembre 2016
VISITS :311
By Admin

Abantu bafite ubumuga butandukanye hano mu Rwanda batangiye kwitegurira amatora y’umukuru w’igihugu ariko bakifuza yuko inzitizi zibabuza kuba bayagiramo uruhare rusesuye zaba zarakuweho.

Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR (National Union of Disability organization in Rwanda), rumaze iminsi rukoresha ubushakashatsi bureba inzitizi mu by’ukuri abantu bafite ubumuga mu gihugu bahura nazo mu gihe cy’amatora, uburyo zakemurwamo ariko hatabayeho kwifuza ibidashoboka.

Ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR, Jean Damascene Nsengiyumva, yabivuze atangiza amahugurwa y’iminsi itatu akaba yaranitabiriwe n’abaserukiye imiryango y’abafite ubumuga ihuriye muri NUDOR kimwe n’abari bahagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).

Ukuriye umushinga wo kureba uko amategeko n’amabwiriza byavugururwa kugira ngo abantu bafite ubumuga nabo bashobore kugira uruhare rusesuye mu matora nk’abandi banyarwanda, yagejeje kubari aho ibyo basanze byavugururwa n’uburyo n’uburyo basanze byavugururwamo, bikurura impaka ndende.

Mubyo uwo ukuriye umushinga, Alphonse Nkurunziza, yavuze bigakurura impaka ndede ni uburyo basanze butanoze bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kwitorera umukandida bishakiye.

Ubusanzwe amategeko avuga yuko abantu nk’abo bafite ubumuga bwo kutabona baherekezwa mu cyumba cy’itora n’abana batarageza igihe cyo gutora, barengeje imyaka 14 ariko batarageza 18. Impamvu amategeko yemerera gusa abari muri icyo kigero ngo n’uko baherekejwe n’abagejeje igihe cyo gutora abo babaherekeje baba batoye kabiri kandi bitemewe n’amategeko ! Ngo aritorera nyuma akanatorera uwo yaherekeje ufite ubumuga bwo kutabona !

Abari muri iyo nama, cyane abo bafite ubumuga bwo kutabona, bavuze yuko ibyo nta shingiro kandi ngo bibabangamira cyane. Umwe ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona, WIliam Safari, yavuze yuko ibyo byo gutegekwa gutorerwa n’umwana utarageza imyaka yo gutora byatumye atajya gutora muri referendum ishize ngo kandi yarabishakaga cyane.

Ngo umwana wo muri famiye wamufashije mu matora ashize y’abadepite nay’umukuru wigihugu byageze mu itora ryo kuvugurura itegeko nshinga yararengeje imyaka 18, abura uwabimufashamo ngo kuko Atari kwiyambaza umwana uwo ariwe wese atazi ubunyangamugayo bwe.

Ngo nyamara iyo aza kuba yemerewe no kwiyambaza n’urengeje imyaka 18 yari kubona benshi bo guhitamo. Benshi rero bakifuza yuko iby’imyaka y’ufasha mu matora abafite ubumuga bwo kutabona yakurwaho, bakiyambaza uwo ariwe wese babona bizeye muri iryo tora !

Ariko hari ikintu cyakemura izi mpaka, abafite ubumuga bwo kutabona bakitorera nta muntu uberetse aho batera igikumwe. Ubu ni bwa buryo bugezweho aho umuntu akabakaba inyuguti (z’abafite ubumuga bwo kutabona) agashobora gusoma amazina y’abatabona, agatera igikumwe ku iryo umukandida yifuza.

Ubu buryo ariko nabwo bufite ibibazo bibiri. Icya mbere n’uko atari abafite ubumuga bwo kutabona bose bazi gusoma izo nyuguti. Impamvu ya kabiri n’uko byoroshye cyane kumenya uwo umuntu yatoye kuko abo bafite ubumuga bwo kutabona baba batari benshi mu cyumba kimwe cy’itora.

Alphonse Nkurunziza ariko avuga yuko hari uburyo bugezweho butuma utoye akoresheje gusomesha intoki amazina y’abakandida atamenyekana, kandi ubwo buryo yarabusobanuye usanga burumvikana. Ariko ikibazo aho kiri ni uko komisiyo y’amatora mu Rwanda na bwabundi bwa mbere twavuze, bugirwaho impaka, itarabugeraho


Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi