LATEST NEWS
MU RWANDA
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Publish Date: mardi 10 novembre 2015
VISITS :141
By Admin

Ambasaderi mushya w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man, yatangaje ko Guverinoma y’igihugu cye izakomeza ubufatanye n’u Rwanda. Yavuze ko u Buholandi, buzafasha ikigo Isange one stop center mu bijyanye no guha ubufasha mu by’ubuvuzi ndetse no mu by’ubutabera abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ambasaderi Frederique de Man yatangaje ibi, nyua yo kuganira n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuwa mbere tariki ya 9 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ambasaderi Frederique de Man yavuze ko ikigo cya Isange one stop center gifite ubunarariboye mu gukemura ibibazo birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, ibi bikaba aribyo bituma u Buholandi bwiyemeza gukomeza gufasha iki kigo.

Yagize ati :” Guveinoma y’u Buholandi ishimishijwe no gukorana n’ikigo Isange one stop center kubera ko ibyo iki kigo gikora ari umwihariko w’u Rwanda kandi isi yose ikaba ishimishijwe n’ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina no guharanira uburenganira bw’abana n’abagore.

Niyo mpamvu twahisemo gukomeza ubu bufatanye n’u Rwanda dufasha iki kigo kandi turimo kureba uko mu bihe biri imbere imikorere y’iki kigo cya Isange one stop center yagera no mu bindi bihugu”.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu cye basanzwe banafatanya mu bijyanye no kongerera ubumenyi abapolisi babaha amahugurwa atandukanye, ibi bigatuma buzuza neza ishingano zabo.

Ambassaderi Frederique de Man yaboneyeho kandi umwanya wo gushimira u Rwanda kuba rwarakiriye inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga (Interpol), aho yagize ati :” iyi nama yari iteguwe neza bikaba byareretse amahanga ko mu Rwanda ari ahantu heza ibihugu bitandukanye byahurira bikaganira ku bibazo byugarije isi mu by’umutekano ndetse hagashakwa n’umuti wabyo.

Ikigo Isange One stop center cyashinzwe mu mwaka w’2009 ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’ihuriro ry’imiryango y’umuryango w’Abibumbye ikorera nmu Rwanda (One UN).

Iki kigo kikaba gifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubuvuzi,kubafasha mu by’ubujyanama hagamijwe kubarinda kwiheba ndetse bakanafashwa ku bijyanye n’ubutabera kugira ngo abakoze ihohoterwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
kagabo

Muruhando muzamahanga polisi y'u Rwanda turayishima cyane mu kazi ikora neza irwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina no guharanira uburenganira bw’abana n’abagore natwe iwacu tufite isange one stop center.

ibanga

yeeee !nabataremera bazemera.gusa isange yongere imbaraga mu kugashaka deplacement n'ibyo kurya ku bahohotewe.

Mike

Ibi byerekana intambwe ishimishije Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n'uko ifasha abarikorewe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...