LATEST NEWS
New section No17
Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :564
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ifunze abantu bane barimo Umujyanama w’ubuzima bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage mu rwego rwo kurwanya Malariya.

Abakekwaho iki cyaha ni Karigirwa Claudine, wari Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ndera ; akaba ndetse ari we wari ushinzwe kuziha abaturage mu murenge wa Ndera, Umurerwa Jacqueline, n’abacuruzi babiri ; ari bo : Dukuze Marie Alice na Habineza Emmanuel.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati,"Ku itariki zirindwi Mutarama, Dukuze (usanzwe ucururiza mu isoko rya Kimironko), yafatanwe inzitiramubu 27 zigenewe abaturage. Nyuma ye, hafashwe Karigirwa ; ukekwaho gukorana na Umurerwa kuzishakira abaguzi."

Dukuze yabwiye Itangazamakuru ko inzitiramubu yafatanwe yaziguze na Umurerwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27 ; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda igihumbi buri imwe.

SP Hitayezu yavuze ko Habineza yafatiwe mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge ku itariki 8 Mutarama afite inzitiramubu 45 zagenewe abaturage. Nyir’ubwite (Habineza)yavuze ko yaziguze n’abaturage bo mu karere ka Muhanga ; aho buri imwe yayiguze amafaranga y’u Rwanda magana ane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati,"Nta mucuruzi ndetse n’undi wese wemerewe kugura inzitiramubu zigenewe abaturage ; ndetse n’ibindi byose bahabwa ku buntu mu rwego rwo kubateza imbere no kubarinda uburwayi butandukanye. Abaturage na bo barasabwa kwirinda kugurisha inzitiramubu bahabwa ; kandi bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe abazigurisha ndetse n’abazigura."

Yongeyeho ko usibye izafatanwe aba bane, hari izindi 25 zafatiwe ahandi hantu hatandukanye ; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu igura n’igurishwa ryazo.

Mu butumwa bwe,Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima ushinzwe Porogarame yo kurwanya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi yagize ati"Mu rwego rwo kurwanya Malariya, Leta yaguze ; ndetse iha abaturage inzitiramubu ku buntu ; ariko, nk’uko mubibona, hari bamwe batangiye kuzigurisha birengagije icyo baziherewe ndetse n’akamaro zibafitiye. Ababikora bamenye ko batiza umurindi Malariya ; kandi ko babangamira gahunda ya Leta yo kuyirwanya. Turasaba buri wese gukoresha inzitiramubu icyo yayiherewe no kuyikoresha mu buryo bukwiriye kugira ngo yirinde Malariya."

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe ; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
hagenimana jean

ubu ni ubujurura nk'ubundi bwose ndetse nukunyereza umutungo wa leta. izi nzitiramibu leta iba yarazitanzeho amafaaranga menshi kandi byose ikabikora ibikorera abaturajye mu mafaranga y'imisoro abanyarwanda baba bakusanyije mu misoro, aba bantu rero bagomba kujya bahanwa nk'abanyereje imitungo ya leta kandi polisi nikomeze ikore iperereza n'abandi babyihishe inyuma bose babihanirwe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...