LATEST NEWS
New section No17
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza
Publish Date: lundi 17 octobre 2016
VISITS :259
By Admin

Mu karere ka Nyanza, Polisi yakoze umukwabu ku bantu benga bakanacuruza inzoga zitemewe ku italiki ya 12 Ukwakira maze hafatwa abantu bane na litiro 310 z’nzoga yitwa muriture.

Muriture kikaba ari ikinyobwa kitemewe gikorwa mu mvange y’amazi, ibisigazwa by’isukari, amatafari ahiye n’ibibabi by’icyayi,…

Abafashwe ni Bitangampuruza Charles w’imyaka 38 wafatanywe litiro 90 ; Nyangezi Leonidas w’imyaka 32 wafatanywe litiro 100, Byiringiro Theogene w’imyaka 21 wafatanywe litoro 120 na Sindayigaya Ibrahim we wafatanywe udupfunyika tw’urumogi.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje maze nabo bagakorerwa ibisabwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

Avuga kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeza , bigamije guhagarika uruhererekane rw’ibiyobyabwenge , cyane cyane abakora inzoga zitemewe z’ubwoko bwose.

CIP Hakizimana yagize ati :”Haracyari amahirwe ngo n’abatarafatwa bisubireho babireke kuko ibikorwa byo kubashakisha byo bizakomeza kugeza ku wa nyuma, cyane cyane ko mu babyenga hagenda havamo abaduha amakuru ya bagenzi babo n’aho babikorera.” Yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma intego y’iriya mikwabu igerwaho.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...