LATEST NEWS
New section No17
Barindwi bafunzwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha amatike y’amiganano ya sosiyete itwara abagenzi ya KBS
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :323
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe abantu barindwi bakekwaho ubufatayacyaha mu gukora amatike menshi asanzwe ahabwa abagenzi mu modoka za sosiyeti yitwa KBS.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko ibyo kwigana amatike y’iyi sosiyete batangiye kubimenya mu kwezi gushize uwo bagezwagaho ikirego n’iyi sosiyete, iperereza rihita ritangira.

Yagize ati :“ iperereza ryahise ritangira duhita dufata abantu batatu bose bakaba ari abakozi b’icapiro ryitwa “Papeterie Duplicaterie” riherereye mu mujyi wa Kigali. Yakomeje avuga ko nyuma haje no gufatwa abandi bantu bane. Aba batawe muri yombi tariki ya 5 Ukuboza 2015 nyuma yo gusanga amapaki 775 y’amatike y’amiganano ya KBS mu nzu y’uwitwa Kamanzi Steven ndetse n’utumashini tuyakora aho atuye mu kagari ka Munanira,umurenge wa Nyakabanda.

Aba bafunzwe bose uko ari barindwi, batatu muri bo, ni abakozi b’iyi sosiyete ya KBS. Umwe muri aba batatu witwa Ngabo Emmanuel, yayoboraga ishami rishinzwe ibikorwa n’ubugenzuzi muri iyi sosiyete, aho bikekwa ko yaba ari ku isonga y’ibi bikorwa byo kwigana aya matike.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya sosiyete ya KBS Charles Ngarambe, yavuze ko uku kwigana amatike y’iyi sosiyete byagize ingaruka mbi ku bikorwa no ku bukungu bwayo, ku buryo imodoka zabo 50 zari zarahagaze gukora.

Yagize ati :”twatangiye kumenya iby’iki kibazo mu kwezi kwa Gashyantare umwaka ushize, ubwo umwe mu bakozi bacu w’umukobwa yakekwaga hanyuma arafungwa. Icyo gihe nahise njya mu rugendo mu gihugu cy’u Bushinwa, nsigira Ngabo inshingano zose zo gukurikirana ibyo bibazo byose bijyanye n’amatike yacu akorwa ku buryo butemewe. Ntacyo yakoze mu kubikurikirana ahubwo uriya mukozi wacu yaje kurekurwa”.

Icyaha kiramutse kibahamye,bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 614 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...