LATEST NEWS
New section No17
Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Publish Date: vendredi 1er juillet 2016
VISITS :228
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu bacyekwa kuba mu gatsiko k’abiba insinga z’amashanyarazi za Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited-EUCL).

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Nsanzimfura Jean de Dieu, Mbanjineza Peter, na Ndicunguye François.

Aba batatu bafashwe ku itariki 29 Kamena nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda muri aka karere ifatiye mu nzu ya Nsanzimfura, iri mu kagari Ngiryi, ho mu murenge wa Gasaka, insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 50 zibwe EUCL.

Avuga kuri ubwo bujura, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware yagize ati :"Mu minsi ishize, EUCL yatugejejeho ikirego cy’uko yibwe insinga zireshya na metero 300 ahantu hatandukanye. Guhera ubwo twatangiye gushaka abazibye, ndetse tubasha gufata ziriya zireshya na metero 50, ariko ibikorwa byo gushaka abandi bazibye birakomeje."

Yakomeje agira ati :"Tumaze gufata izo nsinga, hakurikiyeho gushaka nyir’inzu twazisanzemo (Nsanzimfura), dusanga ari hamwe na Mbanjineza, ndetse tuza gutahura ko na Ndicunguye afite aho ahuriye n’ubwo bujura ; nibwo dutangiye kumushaka kugeza tumufashe."

Yavuze ko uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, SP Segakware yagize ati :"Ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage n’igihugu muri rusange. Kubyangiza cyangwa kubyiba bigira ingaruka ku bantu benshi. Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga, kandi agatanga amakuru y’ababyononnye kandi Polisi ntizabihanganira"

Abajura

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...