LATEST NEWS
New section No17
Bugesera : Abakozi bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bahawe ubumenyi ku kwirinda no kuzimya inkongi z’imiriro
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :142
By Admin

Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ku wa 27 Ugushyingo 2015, yigishije abakozi bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bagera ku ijana.Yabigishije ubwoko bw’inkongi z’imiriro, ikizitera, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abaganga, abakozi ba Kompanyi icunga umutekano muri ibi bitaro n’abakozi ba Kompanyi ibikoramo isuku. Ayo mahugurwa AIP Uwitonze akaba yarayabahereye muri ibi bitaro biri mu kagari ka Nyamata y’Umujyi, mu murenge wa Nyamata.

AIP Uwitonze yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yababwiye ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari nayo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu ngo zabo no kujya bita ku buzima bwabyo babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo babarebere ko bikiri bizima.

AIP Uwitonze yababwiye ati :"Ikosa rito cyangwa uburangare runaka mu mikoreshereze y’amashanyarazi birahagije ngo byangize ibintu bitagira ingano, guhitana ndetse no gukomeretsa abantu, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kwirinda igishobora kuyitera."

Yabibukije kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure ya buji, itara, n’ibindi bikoresho biba byaka.

Na none AIP Uwitonze yababwiye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu gihe batarimo kubikoresha.

Yababwiye ko umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse bikoreshwa mu kuzimya inkongi y’umuriro kandi ko aho ibaye, abantu bagomba guhita bazimya amashanyarazi kandi hagahungishwa ibitarafatwa n’inkongi.

Yababwiye guhamagara nomero za terefone zitabazwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari : 112 n’111, izi zikaba zitishyurwa, n’izindi zishyurwa arizo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya ADPR Nyamata, Dr Niyomugabo Jean Fidèle yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi babyo.

Yagize ati :" By’umwihariko, hari ubumenyi nungutse buje bwiyongera k’ubwo nari nsanganywe ku bijyanye n’inkongi z’imiriro. Ubu bumenyi buzadufasha kuzikumira no kuzizimya mu gihe zibaye, haba mu bitaro byacu, mu ngo zacu, ndetse n’ahandi".

Undi muganga witwa Buhirike Jean Bosco yagize ati :" Mu by’ukuri, nta bumenyi buhagije nari mfite ku nkongi z’imiriro, ariko nyuma y’aya mahugurwa nabigizeho ubumenyi buhagije."

Yasabye bagenzi be gusangiza ubumenyi bungutse abandi kugira ngo hirindwe kandi hakumirwe inkongi z’imiriro, kandi mu gihe zibaye habeho kuzizimya vuba zitarangiza ibintu byinshi.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Nabonye hari n'ibindi byiciro by'abantu bigishije.Iki ni igikorwa cyiza kuko gituma twirinda inkongi no kuzizimya mu gihe zibaye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...