LATEST NEWS
MU RWANDA
Bugesera : Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 29 mars 2016
VISITS :81
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa mu murenge wa Nyamata, gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa.

Ibi babisabwe ku wa 28 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro, akaba yarunganiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques.

SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi kurushaho kurwanya umwanda, ubuzererezi, ruswa, ubujura bw’uburyo bwose n’ikintu cyose gishobora gutuma abana batajya mu ishuri cyangwa ngo barivemo.

Yababwiye kandi kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, amakimbirane y’uburyo bwose, kwihanira, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yabasobanuriye ko biriya byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi ndetse n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, Muriture n’izindi, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, SP Mpumuro yagize ati :" Nk’uko bivugitse bitesha ubwenge uwabinyoye, hanyuma agakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu."

Yakomeje ababwira ati :"Mujye musobanurira abo muyobora ko uretse kutemerwa ; ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa, kandi ko binamuteza ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi na we agafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu ."

SP Mpumuro yabwiye abo bayobozi gukaza amarondo kandi bakagenzura ko akora neza, kandi na none bagahanahana amakuru n’izindi nzego yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yabasabye kujya kandi bakangurira abaturage bayobora kuba ijisho ry’umuturanyi, kandi bagakemura ibibazo bafitanye mu bwunvikane, naho igihe bibananiye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira.

Gashumba yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bayobozi, maze abasaba gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Umwe muri abo bayobozi witwa Havugimana Eugene yagize ati :" Inzego zose zisenyera umugozi umwe kandi ziruzuzanya. Impanuro twaherewe muri iyi nama zizatuma dusohoza inshingano zacu neza."

Yasabye bagenzi be gufatanya n’izindi nzego mu gusigasira umutekano no kwimakaza iterambere rirambye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...