LATEST NEWS
MU RWANDA
Burera : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo
Publish Date: mercredi 20 janvier 2016
VISITS :179
By Admin

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku itariki 18 Mutarama, bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo.

Bahuguwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin, afatanyije na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, bakaba barabahuguriye ku biro by’uyu murenge biri mu kagari ka Gitega.

Kayitsinga yabanje kubashimira uruhare rwabo mu gucunga umutekano maze abasaba kongera imbaraga mu kubikumira bakangurira abaturage gukora amarondo neza, no kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose.

Yabasabye kuba inyangamugayo, kugisha inama ku byemezo birenze ububasha bwabo, kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru yatuma bakumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Kayitsinga yagize ati :"Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza kuko n’ubusanzwe ntawe utanga icyo adafite."

IP Kajeje yabasabye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, nk’urumogi, aha akaba yarabasobanuriye ko, uretse kuba bibujijwe, bituma ababinyoye bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize ati :" Mujye musobanurira abaturanyi banyu ndetse n’abandi bantu muri rusange ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa, kandi ko ubifatanywe afungwa kandi agacibwa ihazabu."

IP Kajeje yabasabye kandi kujya bakangurira abaturanyi babo kuba ijisho rya mugenzi we, kwitabira gahunda za Leta, kutihanira, no gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abari gutegura kubikora.

Umwe muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano bo muri uyu murenge witwa Mvuyekure Jean Damascène yagize ati :"Iyi nama ni ingirakamaro kuko twayibukirijwemo kwita no kuzirikana inshingano zacu. Ubumenyi twungutse buzatuma tuzisohoza nk’uko bisabwa."

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’uyu murenge na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku nama babagiriye maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...