LATEST NEWS
New section No17
Burera : Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda
Publish Date: vendredi 10 juin 2016
VISITS :178
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, kuwa gatatu tariki ya 8 Kamena yafatiye mu cyuho abagore bane, ubwo binjizaga inzoga zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.

Abo bafashwe ni Nyiransengiyumva Angélique, Uwizeyimana Vestine, Nyirankiranuye Kurusumu na Mukandahiro Dina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bagore ubwo bafatwaga basanganywe amaduzeni 37 y’inzoga zitwa blue sky, amaduzeni 11 y’izo bita Kitoko waragi, n’amaduzeni 3 y’izindi nzoga zizwi nka Host waragi, izi zikaba zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda.

Banafatanywe kandi amacupa 7 ya Uganda waragi, 12 ya Bond 7 n’abiri ya V&A, aya yo akaba yafashwe kuko bari bayinjije mu Rwanda mu buryo bwa magendu, badatanze imisoro.

IP Gasasira yavuze ko kugirango aba bagore bafatwe, abaturage baturiye umupaka wa Cyanika bababonye binjiza izi nzoga mu Rwanda, nyuma bakazipakira imodoka yerekeza i Kigali, babimenyesha Polisi ihita ibata muri yombi. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

Yakomeje agira ati :”Abenshi mubo dufatira mu bikorwa nk’ibi ni abantu baba bazi neza ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko. Twagiriye abantu inama zo kwirinda ibikorwa nk’ibi inshuro nyinshi, nubwo hari bamwe babyumvise, hari abandi bakibyishoramo.Polisi y’u Rwanda irongera kwihanangiriza abantu bakibyishoramo kubireka, kuko bitabaye ibyo bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Uturere duhana imbibi n’ibihugu duturanye ahanini nitwo tunyuzwamo ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe, n’ibindi bicuruzwa byinjira bidatanze imisoro.

IP Gasasira yasoje avuga ko umuntu wese ufatiwe muri ibi bikorwa ahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Inzoga z’inyiganano

Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...