LATEST NEWS
New section No17
Burera : Abaturage baraburirwa icuruzwa ry’abantu
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :99
By Admin

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera bakanguriwe kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu tariki ya 14 Ugushyingo 2015.

Ubu butumwa babugejejweho n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo babasuraga.

Uku gusura aba baturage iwabo hifashishijwe imodoka y’iryo shami ijya hirya no hino mu gihugu irimo abakozi n’ibikoresho byifashishwa mu bugenzacyaha, ni gahunda yo kwegera abaturage batari hafi ya sitasiyo za polisi hagamijwe kumva ibibazo byabo no kubaha serivisi nziza.

Ibi ni ibyatangajwe na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa ukora mu gashami gashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo we n’itsida yari ayoboye basuraga abo baturage.

Nk’uko IP Umulisa yakomeje abibabwira,iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu kigenda kigaragara hirya no hino, aho abantu bakuru bashuka urubyiruko barwizeza akazi keza bakabatwara, babagezayo bakabakoresha imirimo ivunanye,abandi bakabashora mu kunywa ibiyobyabwenge ndetse no mu busabanyi, ku buryo bibagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ejo hazaza habo.

Abaturage b’umurenge wa Rugarama nanone basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore.

Banaganirijwe ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi,rukaba ari urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo no kugirana inama ndetse abahuriyemo bagapangira hamwe gahunda z’iterambere.

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera banasabwe kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa ku buryo butemewe n’amategeko ndetse bakagira n’uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Muri uko guhura n’abaturage b’umurenge wa Rugarama, iri shami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ryakiriye ibirego 27 byose hamwe harimo by’inshinjabyaha n’imbonezamubano bikazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikemurwe, mu gihe iby’inshinjabyaha bizakorerwa amadosiye bikazashyikirizwa ubushinjacyaha.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
kagaju

Icurunzwa ryabantu ni cyaha ndenga mupuka kibasira urubyuruko barushuka ngo bagiye kubashakira akazi keza baba bashuka mwitonde.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...