LATEST NEWS
MU RWANDA
Burera : Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 27 septembre 2016
VISITS :161
By Admin

Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yashyize imbaraga mu gukangurira ingeri zose z’abantu kubyirinda.

Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rugera ku 130 rw’Umuryango utegamiye kuri Leta w’Umusaraba Utukura (Red Cross) ruri mu ngando, aho ruhabwa amasomo ku burere mboneragihugu.

Mu ijambo yarugejejeho, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, Dieudonné Rwangombwa yarubwiye ati :"Igihe muri hamwe na bagenzi banyu, ntimukabure kubabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, kandi mubakangurire kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo."

Yakomeje ababwira ko urubyiruko rugira uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kugikora cyangwa abagikoze.

SP Rwangombwa yabwiye kandi urwo rubyiruko ati : "Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Igihe mwirinze ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha, kandi mugakangurira abandi kubyirinda ; muba mugize uruhare mu gusigasira umutekano."

Na none, mu mpera z’iki cyumweru, mu murenge wa Rusarabuye habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafashe mu mezi abiri ashize, icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye, Chief Inspector of Police (CIP) Herman Munyabarenzi wasabye abaturage bakitabiriye kwirinda ibiyobyabwenge.

Ibiyobyobwenge byangijwe kuri uwo munsi bigizwe na litiro 579 za Kanyanga, amaduzeni 353 ya Chief Waragi n’ibiro bibiri by’urumogi.

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Fabrice Nsabimana yasabye abo baturage kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.

Yagize ati :"Ibiyobyabwenge bitera uburwayi ababinywa, ku buryo bamwe bareka imirimo bakoraga kubera ubushobozi buke mu mubiri no mu mitekerereze. Ndasaba buri wese kubyirinda no gutanga amakuru y’ababyishoramo bose."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...