LATEST NEWS
New section No17
Centrafrika : Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi
Publish Date: dimanche 28 février 2016
VISITS :321
By Admin

​Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.

Bari bayobowe na Mark Kroeker akaba yarigeze kuba umuyobozi w’abapolisi babungabunga amahoro muri iki gihugu. Bari baje kwirebera uko inshingano bahabwa n’umunyamabanga muru wa Loni zo kubungabunga amahoro zishyirwa mu bikorwa. Mu bindi uyu muyobozi n’abo bari kumwe barebaga harimo imiterere y’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi bw’abapolisi hagamijwe ko bagera ku musaruro w’ibyo basabwa.

Iri tsinda ryari rishishikajwe no kumenya byimbitse imiterere y’akazi, imbogamizi n’ibindi bikenewe mu kazi k’ubu butumwa (MINUSCA), hagamijwe gufata ingamba z’uburyo abari muri ubu butumwa bafashwa kubona ibikoresho kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.

Muri uru ruzinduko, Mark Kroeker yashimye akazi keza gakorwa n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane ubunyamwuga na disipuline ibaranga mu kazi.
Iri tsinda ryakomeje kandi rishimira u Rwanda kuba ari igihugu cyohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, ACP Gilbert Gumira mu kiganiro cye, yeretse izi ntumwa ubushobozi n’imbaraga by’itsinda ayoboye, umutekano w’aho bakorera, uko akazi kabo kaba gateye, ibyagezweho, imbogamizi n’ibindi bateganya gukora kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo neza.

Yakomeje agira ati, ” bimwe mu byo twagezeho harimo gufata imodoka 22 na moto 31 zari zaribwe tukaba twarazigaruje. Twabashije kandi gutahura imbunda 42, gerenade 73 ndetse n’amasasu 74 akoreshwa n’ubwoko bw’imbunda zitandukanye, ibi byose bikaba byaratanzwe ku bushake n’abo twabifatanye”.

ACP Gumira kandi yasobanuriye izi ntumwa akandi kazi kajyanye n’ibikorwa birebana no gucunga umutekano w’aho abantu benshi bahurira. Muri ibi bikorwa nk’uko yakomeje abitangaza harimo gufata abakekwaho ibyaha, kurinda ibikorwa remezo ; ibi n’ibindi byinshi byagezweho kandi bikorwa kinyamwuga.

Ibiva mu isuzumwa ryakorwaga n’iri tsinda bishyikirizwa urwego rwo hejuru mpuzamahanga ruzwi nka “International Security Sector Advisory Team (ISSAT) rukorera i Geneve mu Busuwisi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...