LATEST NEWS
MU RWANDA
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Publish Date: jeudi 28 juillet 2016
VISITS :4010
By Admin

Mugihe iminsi ikomeze kwicuma yegereza umunsi w’ubukwe bwa Ishimwe Clement na Butera Knowless, amakuru akomeje gucicika avugako itorero aba bombi basengeramo ryanze kuzabasezeranya kuko Knowless ashobora kuba atwite.

Knowless ni umwe mu bahanzikazi ndetse umuntu akaba atashidikanya kuvuga ko ari uwa mbere mu bavuzweho cyane gutwara inda mbere yo kurushinga.

Mu minsi yashize ubwo Knowless yamurikaga album ye mu karere ka Ruhango,nibwo bimwe mu binyamakuru byongeye gutangazako yaba atwite ndetse bikanashyira hanze amwe mu mafoto y’igitaramo cyashyize akamenyeto ku gice cy’inda mu rwego rwo kwerekana koko ko atwite.

Mukiganiro twagiranye na Ishimwe Clement kuri telefone muri iki gitondo cyo kuwa 28 Nyakanga 2016, yagiranye n’itangazamakuru ubwo ryamubazaga ukuri kubijyanye n’amakuru ari guhwihwiswa,Clement yavuze ko nta kuri na guke kurimo.

Ishimwe Clement ati :”Ibyo byuko Knowless atwite no kuba abadivantiste baranze kuzadusezeranya kandi ariho dusengera,ibyo ntaho bihuriye n’ukuri. akomeza agira ati uko twabiteguye niko bizagenda”.

Ubwo umunyamakuru yashakaga kumenya neza ukuri kujyanye n’aho aba bombi bazasezeranira,Clement yemeje ko ntagushidikanya,bazasezeranira imbere y’Imana mu itorero ry’abandivantiste b’umunsi wa karindwi kuko ari naho aba bombi basanzwe basengera.

Ishimwe Clement na Butera Knowless

IBITEKEREZO
vugukuri

ubwo se wowe Tunga Uri Umukristo Cyangwa Uri Umupagani.Umubare Munini W'abanyabyaha Ntabwo Weza Icyaha.Ahubwo Babisuzume Neza Babareke Ubundi Se Niba Yaramuteye Inda Yariyasezeranijwe Na Nde ?Nabareke Kwanduza Pasitoro N'idini ariko na none twemeranye ko muganga ari we wemeza ko umuntu atwite ntabwo ari itangazamakuru.Naho Guhisha Ubusugi Wiyambuye Nabyo Ni Sakirirego.

Tunga sandy

Ariko njye mbona ntakibazo kirimo kuko sibo baba ari abambere kandi siwe mukobwa wenyine waba agiye gushinga urugo atwite niba aribyo koko, kuko umubare munini kuri ubu w'abakobwa ariko biba bimez


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...