LATEST NEWS
MU RWANDA
CNLG irasaba ko Ntaganzwa Ladislas uherutse gufatirwa muri Congo Kinshasa yoherezwa mu Rwanda
Publish Date: dimanche 13 décembre 2015
VISITS :546
By Admin

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG irasaba ko Ntaganzwa Ladislas uherutse gufatirwa muri Congo Kinshasa, yoherezwa mu Rwanda akaburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntaganzwa ni umwe mu bantu icyenda bashakishwaga n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), bashyiriweho akayabo, wamaze gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru.

CNLG mu bimenyetso yagiye ikusanya hirya no hino aho Ntaganzwa akekwa gukorera ibyaha, bigaragaza ko yagize uruhare mu rupfu rw’ Abatutsi basaga ibihumbi 50, biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ikaba yifuza ko yaburanishwa, abo yahemukiye bakabona ubutabera.

Ntaganzwa ashinjwa iki ?

Dr Bizimana J. Damascene Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG avuga ko Ntaganzwa ashinjwa kugira Uruhare rugaragarira mu bikorwa yagize byo kuyobora ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu cyahoze ari komini Nyakizu yayoboraga. Ubwo bwicanyi burimo ubwakorewe abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Cyahinda n’abari ku musozi wa Bitare.

Abatutsi bahungiye ku musozi wa Bitare bagerageje kwirwanaho mu guhangana n’interahamwe ariko Ntaganzwa afatanytije n’abasirikare barimo Majoro Habyarabatuma wayoboraga Jandarumori i Butare babagabaho ibitero n’ubwo bamwe muri bo barokotse bagahungira i Burundi. Ibyo bitero ni na byo byishe abantu bari kuri Paruwasi ya Cyahinda.

CNLG yemeza ko Ntaganzwa yafatanyije mu bikorwa bitandukanye by’ubwicanyi ndetse no kwitabira inama zari zigamije kurimbura Abatutsi bose mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Muri bo harimo Nyiramasuhuko Pauline abari abaperefe ba Butare barimo Sylvestre Nsabimana, Col Alphonse Nteziryayo kanyabashi wari Burugumesitiri n’abandi.

Ladislas Ntaganzwa yoherejwe i Kinshasa aho koherezwa mu Rwanda nk’uko byari byasabwe n’umushinjacyaha wa TPIR

Bizimana avuga ko umuyobozi nk’uwo wicishije abantu bageze mu bihumbi 50 iyo afashwe kiba ari igikorwa gikomeye cyane akaba azashyikirizwa inkiko z’u Rwanda niba Congo Kinshasa ikurikije ibyo isabwa, ni ubutabera buba butanzwe kuko abacitse ku icumu bashobora kujya mu rukiko bagashinja uwo muntu , kugira ngo ubutabera butangwe.

Kuburanishwa kw’abakekwaho Jenoside kandi bifasha mu kubungabunga amateka ya Jenoside kuko iyo umuntu agejejwe mu rukiko hari ibimenyetso rugaragaraza , bikaba byemewe ku buryo bitakiri ibyo gukeka. Ikindi Ni uko abahohotewe iyo babonye uwabahohohoteye agejejwe mu butabera bisa nk’aho byongera kubagarurira icyizere, bitandukanye n’uko yakomeza kwidegembywa.

Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushakisha no gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yavuze ko ifatwa rya Ntaganzwa, ari igikorwa cyiza cyanyuze u Rwanda, cyagombye no gukorwa ku bandi bose bagishakishwa.

Yagize ati “Ni inzira nziza, ni igikorwa cyiza cy’uko mu bashakishwaga icyenda, umwe muri bo afashwe bivuze ko n’abandi bazafatwa kuko bose bihishe kuri iyi si turiho.”

Yakomeje avuga ko Ntaganzwa agomba koherezwa mu Rwanda akurikije icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR/ICTR), icyemezo rwafashe ko Ntaganzwa n’abandi batanu bagomba koherezwa mu Rwanda mu gihe cyose bazaba bafashwe.

Batatu barimo Kabuga Félicien, Major Protais Mpiranya wayoboraga umutwe warindaga umukuru w’igihugu, na Augustin Bizimana wari Minisitiri w’ingabo, bakazakurikiranwa n’ Urwego rwa Loni rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na ICTR.

Abazoherezwa mu Rwanda ni Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gisovu, ushinjwa kwica abatutsi bo mu Bisesero afatanyije na Charles Ryandikayo wari umushoramari mu cyahoze ari Komine Gishyita, ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’ Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya yo mu Bisesero.

Harimo Kayishema Fulgence wari umuyobozi wa polisi mu cyahoze ari Komine Kivumu, uregwa uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi b’i Nyamabuye aho yayoboye ibitero byiciwemo benshi na Charles Sikubwabo, wari Burugumesitiri wa Komini Gishyita ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Bisesero ndetse na Lt col Pheneas Munyarugarama, ushinjwa ibyaha birimo Jenoside, ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...